Fireman yatunguranye, Chris Eazy arwana n'amajwi: Ibyabereye mu gitaramo cya Tour du Rwanda i Huye
Igitaramo giherekeza Tour du Rwanda 2025 cyaraye cyibereye mu mujyi wa Huye cyatunguranyemo umuraperi Fireman haburamo abandi bahanzi Yampano na Niyo Bosco.
Igitaramo cyiri mu biherekeza Tour du Rwanda 2025 cyaraye cyibereye mu Karere ka Huye cyataramyemo abahanzi umunani batarimo Yampano na Niyo Bosco.
Umuhanzi uvuka mu Karere ka Huye, Kenny Edwin ni we wabanje ku rubyiniro akurikirwa na Eric Senderi, Mico The Best, Bwiza, Bushali, Juno Kizigenza, Fireman na Chris Eazy.
Juno amaze kuva ku rubyiniro, uwari uyoboye icyo gitaramo, Lucky Nzeyimana yahise ahamagara ku rubyiniro umuraperi Fireman.
Uyu muraperi yasukiranyije amagambo ari nako abari bahari bamutega amatwi biciye mu ndirimbo: Umuhungu Wa Muzika, Muzadukumbura, Itangishaka, Ca Inkonizamba, na Amaganya.
Byagaragaye ko indirimbo z'uyu muraperi zitazwi cyane n'abari bahari ugereranyije n'uburyo bumvaga iza Bushali.
Nyuma ye urubyiniro rwahariwe Chris Eazy wahuye n'ikibazo cy'ibyuma byamunigaga mu buryo bwumvikana. Eazy yagaragarijwe urukundo, ibyuma birarumwima yiyemeza kurwanya na byo aririmba indirimbo zirimo: Edeni, Inana, Jugumila na Sambolera. Ni we wasoje asigira umwanya wa nyuma Dj Brianne abyina umutaho.
Uretse Eric Senderi wamaze gutsindira imitima y'abanyabitaramo, mu bahanzi baje mu myaka ya vuba, Juno Kizigenza ni we washimuse iki gitaramo.
Iki ni cyo gitaramo giherekeza icya nyuma mu biherekeza Tour du Rwanda 2025 nyuma yo gutaramira i Musanze na Rubavu. Hatahiwe i Kigali ku wa 02 Werurwe 2025.
Ntibyari byamenyekanye ko Fireman aza gutarama, yataramye nyuma abwira abari bahari ko atagarukiye aho agiye gutaramira muri kamwe mu tubari turi mu nyengero z'umujyi wa Huye
Bwiza ni umwe mu bakobwa bari mu bihe byabo bya muzika
Chris Eazy yihanganiye ibyuma aratarama
Bushali ari mu baraperi batsindiye imitima ya bamwe mu rubyiruko
Juno ni we muhanzi wagaragarijwe urukundo cyane
What's Your Reaction?










