Eddy Kenzo yavuze ko abahanzi batumva akamaro k’uburenganzira ku bihangano bazabyumva
Umuhanzi Eddy Kenzo ukuriye ishyirahamwe ry’abahanzi UNMF, yagarutse ku bahanzi batumva ibyo baharaniye bijyanye n’uburenganzira ku bihangano, yemeza ko abatarigeze bashishikazwa na ryo bazaryumva neza mu minsi iri imbere.
Idrisah Kenzo Musuuza uzwi mu muziki nka Eddy Kenzo anejejwe nuko Perezida wa Uganda, Kaguta Museveni yemeje itegeko ryemerera abahanzi kugira uburenganzira ku bihangano byabo. Yahamije ko abahanzi batarisobanukiwe bazamenya akamaro karyo.
Bikubiye mu byo yatangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu mugoroba wo ku wa 03 Werurwe 2025. Ni ikiganiro yakoze nyuma yuko ku wa 02 Werurwe 2025 yamenyesheje Isi ko Perezida Museveni yemeje itegeko rirengera ibihangano by’abahanzi bo muri Uganda.
Mu byo yabwiye itangazamakuru harimo uko abahanzi bazungukiramo byinshi.
Ati:”Abahanzi benshi badufashije gushyira imbaraga mu gusinyirwa itegeko rirengera ibihangano. Hari n’abatereye agati mu ryingo abandi baraturwanya! Abo batigeze bumva icyo twari tugamije, bazabisobanukirwa bari kurya ku mbuto z’ibyabibwe.”
Eddy Kenzo wakunzwe mu ndirimbo zirimo:Stamina, Pull Up na Sitya Loss, yakomeje acyeza iryo tegeko, ahishura ko rizakiza abahanzi kubera ko bazegeranya amafaranga menshi.
Ati:”Amafaranga akusanywa mu tubari n’andi ava mu bumva umuziki, azajya agezwa no ku bahanzi.”
Perezida Museveni amaze gusinya kuri iryo tegeko byabaye intsinzi ikomeye cyane kuri Eddy Kenzo watowe na we kumubera umujyanama mukuru mu by’ubuhanzi. Ni umwe mu bagize uruhare kugirango iri tegeko ryemezwe.
Eddy Kenzo ari kubyinira ku rukoma ko hemejwe itegeko rirengera ibihangano
What's Your Reaction?










