Djibril Ouattara yahakanye ibyo gusohoka muri APR FC
Rutahizamu wa APR FC, Cheikh Djibril Ouattara, yavuze ko nta gahunda afite yo kuva muri iyi kipe, ahakana amakuru amaze iminsi avugwa ko ashobora kuyisohokamo nyuma y’umwaka mwiza yagize muri shampiyona ya 2025/2026.
Ouattara wagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa APR FC rwo kwegukana Igikombe cy’Amahoro, aho yatsindaga ibitego by’ingenzi ndetse agafasha bagenzi be mu mikinire yafashije iyi kipe kugera ku gikombe.
Nubwo yakomeje kwitwara neza, hakomeje kuvugwa amakuru ko ashobora kuva muri APR FC mu mpeshyi iza. Gusa uyu rutahizamu yabihakanye yivuye inyuma.
Yagize ati: “Si byo. Nasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri APR FC kandi ngifitemo amezi atandatu,” Nkuko yabitangarije ikinyamakuru TNT Rwanda
Uyu mukinnyi ukomoka muri Burkina Faso yageze muri APR FC muri Mutarama 2025, asinya amasezerano y’imyaka ibiri azarangira muri Mutarama 2027.
INDI NKURU WASOMA :Abana babiri baguye mu mpanuka ya gari ya moshi n’imodoka y’ishuri
Nyuma yo kugira ibihe bitamworoheye muri Algeria, Ouattara yongeye kwigaragaza muri ruhago nyarwanda aho yahise aba umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba APR FC.
Ibitego bye byagize uruhare rukomeye mu gutuma APR FC yegukana igikombe cya shampiyona ndetse n’icy’Amahoro muri uyu mwaka w’imikino. Kuri ubu ni we uyoboye abamaze gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona, aho afite ibitego 16, arusha kimwe gusa Thaiba Mbonyumwami wa Marine FC ufite 15.
Kuri ubu Ouattara ari kwitegura umukino ukomeye APR FC izakiramo Al Merrikh kuri Stade Kigali Pele Stadium, umukino ushobora kugira uruhare rukomeye ku makipe ahatanira imyanya ya mbere.
APR FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 62 mu mikino 33 imaze gukina, irusha amanota atatu Al Merrikh iri ku mwanya wa gatatu ariko ifite umukino umwe w’ikirarane.
What's Your Reaction?










