Diamond Platnumz yahishuye impamvu atizera ko umuziki warinda umuhanzi ubukene

Diamond Platnumz yatangaje ko yamaze kuvumbura uburyo umuziki ushobora gushuka umuhanzi agakena, we rero yawigiye umutwe.

Jul 31, 2025 - 02:18
Jul 31, 2025 - 08:38
 0
Diamond Platnumz yahishuye impamvu atizera ko umuziki warinda umuhanzi ubukene

Naseeb Abdul Juma uzwi mu muziki wa Leta Zunze Ubumwe za Tanzania no hanze yaho nka Diamond Platnumz yavuze ko yasanze umuziki wakenesha umuhanzi bituma ashaka uburyo utamugusha mu gihombo.

Mu kiganiro n'ikinyamakuru cyo muri Leta Zunze Ubumwe z' Amerika "REVOLT" yagize ati:"Sinizerera mu mishinga y'umuziki ngo yakurenza uruhombero yonyine, kubera ko iyo ushingiye ku muziki noneho umunsi umwe wasohora indirimbo ntikundwe nta kintu ubona, urumva ko nta kintu usaruramo birangira ushoye n'ibyo wari ufite ubukene bukakwadukira."

"Nk' uko nabivuze, umuziki nywufata nk' urubuga cyangwa se aho umuntu yakura igishoro. Ku bw' ibyo umuziki urahari kugira ngo ubuzima bwanjye n'ubw'umuryango wanjye bugubwe neza."

Kuva Diamond Platnumz yatangira kugira amafaranga akuye mu muziki yagiye ashinga ibigo bitandukanye akuramo amafaranga menshi. Yashinze ibitangazamakuru, uruganda rw' isabune, akaranga ubunyobwa n'ibindi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow