Diamond Platnumz mu mayeri menshi yihariye imitwe y'inkuru muri Nigeria
Umuhanzikazi Fantana yiyamye Diamond Platnumz, avuga ko ukunze kugaragaza ko yifuza kumugira umugore, ashimangira ko atishimira ko ahoza izina rye mu kanwa ke.
Ibi byabaye nyuma y'igitaramo Diamond Platinumz aherutse kumvikanamo avuga izina ry'uyu muhanzikazi, ubwo yari yahuriye ku rubyiruko na Juma Jux i Lagos tariki 18 Ukuboza 2025.
Uyu muhanzi uhagarariye Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba, ubwo yageraga ku rubyiniro yagaragaje ko ari mu rukundo kandi yifuza gushaka umugore, ahita avuga izina 'Fantana', abafana bo batera hejuru bavuga Zuchu.
Fantana mu gusiba Diamond Platnumz, yagize ati: "Ibaze guhabwa urubyiniro muri Lagos warugeraho ukavuga izina ryanjye! Ntukanzamurire umujinya, uranshotora bikabije rekeraho kuvuga izina ryanjye, undeke njyenyine, maze wibande kuri urwo rushako rwawe rw’igihuha, mumurika ku mbuga nkoranyambaga, mukoresheje iyo mpeta nto itagaragara.
Nukomeza iyo mikino uzamenya njyewe wa nyawe, kandi nukomeza utyo nziyizira muri Tanzania vuba na bwangu.”
Diamond wigeze no kuvugwa mu rukundo n'uyu muhanzikazi yihariye imitwe y'inkuru muri Nigeria kuruta na Juma Jux wari nyiri gitaramo, biturutse ku nkuru z'uyu mukobwa. Bamwe mu banya-Nigeria bari baburiye Jux ko adakwiye kuzazana Daimond mu gitaramo cye.
Fantana yigeze kuvugwa kenshi mu nkuru z'urukundo na Daimond Platnumz
Fantana ari umwe na nyina Dorcas Affo-Toffey usanzwe ari umunyapolitiki muri Ghana
What's Your Reaction?










