Chriss Eazy yapfushije undi muntu mu muryango we
Umuhanzi nyarwanda, Chriss Eazy yatangaje ko mu muryango we yapfushije nyirakuru we.
Rukundo Christian wubatse izina mu muziki nka Chriss Eazy yatangaje ko yapfushije nyirakuru we.
Ni amakuru yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Kamena 2025.
Uyu muhanzi Chriss Eazy uzwi mu ndirimbo; Inana, Amashu, Sambolera na Stop yaciye ku mbuga nkoranyambaga ahishura ko ababajwe n'urupfu rwa nyirakuru we.
Yagize ati:"Ohh Kamena," (ashyiraho umutima umenetse), ubundi akomeza agira ati:"Ijuru ryungutse inseko yawe nyogokuru."
Chriss Eazy atangaje iyo nkuru y'incamugongo nyuma yuko ku wa 13 Kamena 2025, mama we yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge i Kigali
Nyirakuru wa Chriss Eazy yitabye Imana
What's Your Reaction?










