Byatewe n’uwavuze ko yakabirijwe: Ibyamamare byahamije ko Tom Close ari umunyabigwi mu muziki nyarwanda

Bamwe mu byamamare mu ruganda rw’umuziki nyarwanda nka Tijara Kabendera, David Bayingana na Muyoboke Alex bibukije abantu ko Tom Close ari umuhanzi munini bijyanye n’ibyo yakoze. Baje bavuguruza umunyamakuru Ngabo Roben wavuze ko Tom Close yabeshye Abanyarwanda igihe kinini.

Jun 18, 2025 - 17:02
Jun 18, 2025 - 17:22
 0
Byatewe n’uwavuze ko yakabirijwe: Ibyamamare byahamije ko Tom Close ari umunyabigwi mu muziki nyarwanda

Nyuma y’ibyavuzwe n’umunyamakuru, Ngabo Roben ko Tom Close ari umuhanzi wakabirijwe atari uko ari umuhanga mu muziki ahubwo ari ukubera ukuntu itangazamakuru ryamurase bigatinda, abarimo David Bayingana bagaragaje ko atakabirijwe ari umunyabigwi.

Mu butumwa David Bayingana yacishije ku mbuga nkoranyambaga yagize ati:”Ibyatuma Tom Close azirikanwa cyane ni uko akora imyuga ibiri ikoranwa ubuhanga; ni umuganga akaba n’umuhanzi.”

“Uruhurirane rumurimo rw’ubuhanzi n’ubuvuzi rwatumye abera icyitegererezo abakiri bato anatera ishema igihugu. Mureke twige gushima.”

Muyoboke Alex wanamurebereye inyungu mu muziki yifashishije indirimbo “Baza” Tom Close yakoranye na Big Fizzo wo mu gihugu cy’U Burundi agaragaza ko yabaye umuhanzi munini kuva cyera akorana n’abahanzi mpuzamahanga ibintu byatumye n’abandi bahanzi batinyuka isoko mpuzamahanga.

Yakomeje avuga ko ari we muhanzi wa mbere wakoze igitaramo cyo kumurika umuzingo w’indirimbo [album launch] bituma n’abandi bahanzi nka The Ben bareberaho.

Yaje kandi aririmba mu njyana ya R&B atinyura barumuna be nka Meddy, King James n’abandi. Muyoboke ashimangira ko yakoze byinshi akwiye kubahwa.

Tijara Kabendera wakoze umwuga w’itangazamakuru mu myaka yatambutse yifashishije indirimbo ye (Tom Close) yitwa “Ndacyagukunda” ahamya ko ari umuhanzi wakoze indirimbo nziza kandi zikinyura amatwi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow