Bwa mbere Kim Kardashian yavuze icyatumye atandukana na Kanye West
Umunyamideri akaba n’umushoramari Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West wiyise ‘Ye’ yatangaje ko icyatumye atandukana na we ari imyitwarire ye idahwitse. Ni mu gihe wasangaga bamwe bagenda bahimba inkuru z’ibihuha zitandukanye zivuga icyabatandukanyije.
Kenshi abantu bakomeje kugenda bibaza ikintu cyaba cyaratumye Kim Kardashian na Kanye West batandukana nyamara batarakundaga kumvikana bagiranye ikibazo yewe kugeza n’ubu nta na rimwe wigeraga wumva uyu mugore avuga nabi uyu mugabo wahise ushaka undi mugore bagitandukana, Ibyatumaga kugeza n’ubu abantu bibaza icyo baba barapfuye nubwo hatabura zimwe mu nkuru zo kumbuga nkoranyambaga zivuga icyo bapfuye
Ubwo Kim Kardashian yari ari mu kiganiro Big Boss Show yavuze ko yashyingiranywe n’umugabo w’umuraperi wa mbere kandi w’umukire muri America ariko imyitwaririre ye mibi ari yo yatumye abona ko batashobokana ngo bazamarane ubuzima bwabo bwose ahitamo ko bagomba gutanduakana. Yagize ati “Nashyingiranywe n’umuraperi wa mbere w’ibihe byose, si ibyo gusa kuko ni na we mwirabura wa mbere w’umukire muri America kandi ufite impano. Rero mukwiye kumenya ko tujya gutandukana byaturutse ku kintu kimwe…Imyitwarire ye…Yabuze imyitwarire myiza .
Imyitwarire y’uyu mugabo si gacye ikunze gukemangwaho n’abantu batandukanye kuko no kugeza ubu ibikorwa agenda akora bitandukanye ku mbuga nkoranyambaga ze birimo gutukana bya hato na hato, kwemerera umugore we bakagendana yambaye hafi ubusa, bituma abantu bakomeza kumutera amabuye bavuga ko ashobora no kuba afite ikindi kibazo cyihariye kuko imyitwarire ye idakwiye umuntu muzima utekereza.
Kanye West yashyingiranywe na Kim Kardashian mu mwaka wa 2014 baza gutanduakana ku wa 29 Ugushyingo 2022 babyaranye abana bane gusa nyuma yo gutandukana West yahise ashaka undi mugore Bianca Censori bari kumwe kugeza ubu, ni mu gihe Kardashian we yiyemeje gukomeza nta mugabo wundi afite akabanza akirerera abana.
What's Your Reaction?










