Bonnie Mugabe yemeje ko hari umuti uhamye wo guca ibyo gutegura na 'Betting'

Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Bonnie Mugabe, yavuze ko ibibazo biri mu mupira birimo 'Match Fixing' (Gutegura) na 'Betting' abizi ko bihari ariko hari umuti uhamye wo kubica.

Dec 2, 2025 - 13:03
Dec 2, 2025 - 14:05
 0
Bonnie Mugabe yemeje ko hari umuti uhamye wo guca ibyo gutegura na 'Betting'

Bonnie Mugabe watangiye inshingano ze kuri uyu wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2025, mu kiganiro yagiranye na Radiotv10, yagaragaje ko ibi bibazo birangwa mu mupira w’amaguru mu Rwanda, ari byo bituma utagera aho wakabaye ugera.

Mu magambo ye ati "Biri muri facts (impamvu) nazo zituma tutagera aho tugomba kugera, kuko match manipulation (gutegura), match betting (gutega), turabizi ko bihari, kandi ni ikibazo gikomeye cyane. Ariko nka FERWAFA ntabwo dufite uruhare rw'ako kanya kugira ngo tube twabihagarika."

"Ariko ibikorwa turabizi, n'ubwo uyu munsi ntashobora kuguha gihamya, ariko turabizi aho bikorerwa, ababirimo, ari hano mu Rwanda no hanze. Hari byinshi ntashobora kuvuga ariko abo bireba rimwe bazatungurwa, kandi bizasabwa umuntu umwe gusa, nibwo muzabona ingaruka z'ibi bintu bimaze imyaka bikorwa."

Mugabe ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Master’s Degree) mu bijyanye n’Imiyoborere n’Imicungire y’Umupira w’Amaguru, agiye ku mwanya w'umunyamabanga wa FERWAFA, afite umukoro wo guhindura byinshi birimo no kuzana umucyo muri shampiyona z'ibyiciro byose bya ruhago.

Bonnie Mugabe yatangiye inshingano ze ku wa Mbere tariki 01 Ukuboza 2025

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Anselme Tuyizere -Media Personality -Sports-Entertainment Tel: +250791737786, Email: anselmetuyizere07@gmail.com