Cedric Kaze yarwaniye ishyaka Ntwari Fiacre
Umutoza wungirije wa Kaizer Chiefs, Cedric Kaze, yagaragaje ko yiteguye kuganira na Fiacre Ntwari, nyuma y’uko yanze gusimburwa mu mukino wa Carling Knockout Cup batsinzwemo na Stellenbosch FC.
Ibi byabaye mu minota ya nyuma y’inyongera kuri sitade ya Cape Town, ubwo umukino wari warangiye amakipe yombi aganyije ubusa ku busa.
Ikipe ya Chiefs yari yateguye gusimbuza Ntwari, ikinjiza Bruce Bvuma akaba ari we wifashinjwa kuri penaliti, gusa Ntwari yanga kuva mu kibuga n’ubwo yari ahamagajwe n’abatoza bungirije nka Cedric Kaze na Khalil Ben Youssef.
Ntwari yaje gukuramo penaliti ya mbere yatewe na Stellenbosch, gusa umukino uza kurangira batsinzwe penaliti 5-4, bava muri iryo rushanwa.
Nyuma y’umukino, Kaze yagerageje gukura impaka kuri iyo ngingo, avuga ko ibyo Ntwari yakoze byaturutse ku bushake yari afite bwo gufasha ikipe aho kuba uburangare cyangwa kutumvira abatoza be.
Yagize ati: "Nizerera muri buriya buryo, hari ibintu tugomba gukemura mu buryo bw’imbere mu ikipe.
"Ariko we yumvaga yiteguye gukomeza akajya muri penaliti kugira ngo afashe ikipe. Byaturutse ku mugambi mwiza. Gusa uburyo byakozwemo bushobora kuba butari bwo nk’uko byari bikwiye, ariko ni ibintu tuzaganiraho mu ikipe imbere."
Kaizer Chiefs yatsinzwe uyu mukino nyuma yo gutandukana n’umutoza mukuru Nasreddine Nabi. Iyi ntsinzwi yongereye igitutu ku batoza basigaye mu mirimo nka Kaze na Ben Youssef bombi bakaba baraje muri uyu mwaka bakurikiye Nabi.
Umutoza w'Umurundi Cedric Kaze yagaragaje ko azivuganira na Ntwari Fiacre
What's Your Reaction?










