Dynamo BBC yanze kwambara Visit Rwanda, yongeye gusiba BAL
Ikipe ya Dynamo BBC yari yatwaye shampiyona ya Basketball mu Burundi, yangiwe kwitabira imikino ya "Road to BAL" yo gushaka itike yo gukina BAL ya 2026.
Ishyirahamwe ry'umukino wa Basketball mu Burundi (FEBABU) ni ryo ryatangaje aya makuru rivuga ko ikipe Dynamo BBC itigeze itanga ibisabwa byose kugirango yitabire iyi mikino ya Road To BAL yo muri 2025.
Mu byo basabwaga harimo kwemera kwambara umwambaro n'umuterankunga wa BAL, "Visit Rwanda". Ibi binakomoka ku bihano mu 2024 ubwo bangaga kwambara imyenda iriho ibirango bya Visit Rwanda.
Ikipe ya Dynamo BBC yari yatewe mpaga ebyiri mu mikino yo mu itsinda rya Kalahari muri 2024, bitewe nuko yari yanze kwambara imyenda itegekwa n'abategura BAL iba iriho ibirango bya Visit Rwanda nk'umuterankunga
Ibi byose iyi kipe yabisabwaga na Federasiyo ya Basketball mu Burundi (FEBABU) ahanini biturutse muri Guverinoma y'iki gihugu, kubera umwuka utari mwiza uri hagati yacyo n'u Rwanda.
Dynamo BBC yatwaye shampiyona mu Burundi ntikitabiriye imikino ya BAL
What's Your Reaction?








