Amerika yangiye Iran kwitabira tombola y'igikombe cy'Isi
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimye uruhushya rwo kwinjira mu gihugu ku ntumwa za Iran zari zigiye kwitabira tombora y'igikombe cy'Isi izaba ku itariki ya 5 Ukuboza 2026, i Washington, D.C., muri Kennedy Center, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Iran (FFI), Amir-Mehdi Alawi.
Bamwe mu bangiwe kwinjira muri Amerika, barimo Perezida wa Federasiyo, Mehdi Taj, umutoza w’ikipe y’igihugu, Amir Ghalenoei, ndetse n’abandi bayobozi barindwi.
Federasiyo y'umupira w'amaguru muri Iran ivuga ko bazasaba Perezida wa FIFA Gianni Infantino kwinjira muri iki kibazo kugira ngo agire icyo abikoraho mbere y'uko iyi tombola iba.
Hari hashize iminsi hari impungenge ku byerekeye inzitizi za viza n’amategeko y’imigirire ku banya-Iran muri Amerika, nyuma y'uko Perezida Donald Trump ahinduye byinshi mu bijyanye n'inzara zo kwinjira mu gihugu cye
Ikipe y'igihugu ya Iran yamaze kubona itike hari kwibazwa byinshi ku bijyanye ni uko izitabira igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico umwaka utaha, mu gihe umubano wayo na Amerika urimo agatotsi.
Ibi si ubwa mbere biba ku makipe y’imikino yo muri Iran ku byerekeye viza za Amerika. Mu cyumweru gishize, hari amakuru yavugaga ko ikipe y’abagabo ya Polo itabashije kubona viza ngo ijye mu marushanwa mpuzamahanga yaberega muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Federasiyo y'umupira w'amaguru muri Iran (FFI) ifite icyizere ko imikino y'ikipe yabo izabera muri Canada cyangwa Mexico, ibihugu bibiri byafatanyije na Amerika gutegura iri rushanwa kugira ngo yirinde gukinira muri Amerika, aho umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka irenga 45 urimo agatotsi.
What's Your Reaction?










