Bitcoin, Blockchain na Stablecoins: Menya amagambo y'ingenzi akoreshwa mu isi y'ifaranga koranabuhanga
Mu gihe bamwe bamaze kuba abakire kubera Bitcoin, abandi batakaje miliyoni z'amafaranga yabo mu kanya gato. Uyu munsi, amagambo nka Bitcoin, Blockchain, Ethereum na Stablecoins amaze kuba kimwe mu bintu bivugwa cyane mu rwego rw'ubukungu n'ikoranabuhanga ku isi. Ariko se ayo mafaranga y'ikoranabuhanga akora ate? Kuki igiciro cya Bitcoin gishobora kuzamuka kikava ku bihumbi 60 by'amadolari kikagera ku bihumbi 120 mu gihe gito? Dore ibisobanuro by'amagambo y'ingenzi agenga isi ya cryptocurrencies iri guhindura uburyo abantu babika, bohereza ndetse banashoramo amafaranga.
Mu minsi ishize, igiciro cya Bitcoin cyongeye kugabanuka kigera munsi y'amadolari ibihumbi 62,000, ibintu byongeye gukurura amaso y'abashoramari n'abakurikiranira hafi isoko ry'amafaranga y'ikoranabuhanga azwi nka cryptocurrencies.
Nubwo iri soko rikomeje gukura ku rwego mpuzamahanga, abantu benshi bakunze kumva amagambo nka Bitcoin, Blockchain, Ethereum, Stablecoins cyangwa ETFs ariko bakaba batazi neza icyo asobanura.
Dore bimwe mu bisobanuro by'ingenzi byafasha gusobanukirwa neza n'iyi si y'ubukungu bugezweho.
Bitcoin ni iki?
Bitcoin ni ryo faranga ry'ikoranabuhanga rizwi cyane ku isi. Ryatangiye gukoreshwa mu 2009 kandi ritandukanye n'amafaranga asanzwe kuko ritagenzurwa na banki nkuru cyangwa leta runaka.
Abarikoresha bavuga ko ritanga ubwisanzure mu by'imari kubera ko nta rwego rumwe ruyobora ibikorwa byarwo. Icyakora, ikibazo gikomeye rifite ni ihindagurika rikabije ry'igiciro. Mu myaka mike ishize, Bitcoin yigeze kurenga amadolari 120,000 ku giceri kimwe, ariko nyuma y'aho igiciro cyongera kugabanuka ku buryo bukomeye.
Kugeza n'ubu, umuntu nyirizina wahimbye Bitcoin azwi gusa ku izina rya Satoshi Nakamoto, ariko ntiharamenyekana uwo ari we mu by'ukuri.
Blockchain: Ikoranabuhanga rishingiyeho cryptocurrencies
Blockchain ni ikoranabuhanga rikora nk'igitabo kinini kibika amakuru y'ibikorwa byose byakozwe ku mafaranga y'ikoranabuhanga.
Iyo habaye ubucuruzi cyangwa kohereza amafaranga, amakuru yabyo abikwa muri "blocks" zihuza zikaba nk'imeze nk'urunigi rurerure. Ibi bituma amakuru agorana cyane guhindurwa cyangwa kwibwa.
Ni na ryo koranabuhanga rikoreshwa mu bindi bikorwa bya digitale birimo NFTs n'amasezerano y'ikoranabuhanga azwi nka Smart Contracts.
Bitcoin Halving ni iki?
Buri myaka hafi ine, ibihembo bihabwa abantu bemeza ibikorwa bya Bitcoin, bazwi nka miners, bigabanywa mo kabiri. Iyi gahunda yitwa "Bitcoin Halving".
Intego yayo ni ukugenzura umubare wa Bitcoin zishyirwa ku isoko kuko umubare ntarengwa uzabaho ari miliyoni 21 gusa. Abasesenguzi bavuga ko iyi gahunda ikunze kugira uruhare mu kuzamuka cyangwa kugabanuka kw'igiciro cya Bitcoin bitewe n'uko isoko ryitwara.
Crypto Exchange na Crypto Wallet
Crypto Exchange ni urubuga umuntu aguriraho cyangwa agurishirizaho amafaranga y'ikoranabuhanga. Ni rwo ruhuza abashaka kugura n'abashaka kugurisha cryptocurrencies.
Ku rundi ruhande, Crypto Wallet ni nk'ikofi ibikwamo ayo mafaranga. Hari amoko abiri y'ingenzi: Hot Wallet ikoresha internet buri gihe, na Cold Wallet ibika amafaranga hanze ya internet kugira ngo arusheho kugira umutekano usesuye.
INDI NKURU WASOMA : BK Pro League Transfers : Kiyovu SC , APR , Bugesera zihariye ukuvugwa !
Ethereum, umunywanyi ukomeye wa Bitcoin
Nyuma ya Bitcoin, Ethereum ni yo ifite agaciro gakomeye ku isoko. Uretse kuba ari ifaranga ry'ikoranabuhanga, Ethereum inafite urubuga rwifashishwa mu kubaka porogaramu n'ibindi bikorwa by'ikoranabuhanga ry'umutamenwa.
Muri 2022, Ethereum yahinduye uburyo ikoramo kugira ngo igabanye ingufu z'amashanyarazi yakoreshwaga, bituma irushaho gufatwa nk'ikoranabuhanga ribungabunga ibidukikije.
ETFs zinjiye mu isoko rya Bitcoin
Exchange-Traded Funds cyangwa ETFs ni uburyo bwo gushora imari butuma umuntu ashoramo atabanje kugura Bitcoin ubwayo.
Mu 2024, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zemeye ETFs zishingiye kuri Bitcoin, bituma ibigo bikomeye by'ishoramari byinjira muri iri soko mu buryo bworoshye kandi bwizewe kurushaho.
Meme Coins na Stablecoins
Meme Coins ni amafaranga y'ikoranabuhanga akenshi akorwa hagamijwe gukurikira imyambarire cyangwa ibiganiro biri kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Nubwo ashobora kuzamuka vuba mu gaciro, akunze no guhomba benshi kubera kutagira umusingi ukomeye w'ubukungu.
Stablecoins zo zigerageza kugabanya ihindagurika ry'ibiciro kuko ziba zishingiye ku gaciro k'umutungo usanzwe nk'idolari rya Amerika cyangwa ipawundi y'u Bwongereza.
XRP n'ejo hazaza h'ubwishyu mpuzamahanga
XRP ni ifaranga ryakozwe na sosiyete Ripple Labs mu 2012. Ryamamaye kubera ubushobozi bwo kohereza amafaranga hagati y'ibihugu mu gihe gito kandi ku giciro gito.
Banki n'ibigo by'imari byinshi bikomeje kurikurikiranira hafi nk'uburyo bushobora koroshya ubwishyu mpuzamahanga mu gihe kiri imbere.
Nubwo cryptocurrencies zikomeje gukurura ishoramari rikomeye ku isi, impuguke ziburira abantu ko iri soko rigifite ibyago byinshi bitewe n'ihindagurika ry'ibiciro n'amategeko akomeje guhinduka.
What's Your Reaction?










