Billboard: Taylor Swift yakomoje kuri Beyoncé wamutwaye umwanya wa mbere (1)
Umuhanzikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Taylor Swift yagarutse kuri Beyoncé wagizwe umuhanzi wa mbere mu njyana ya 'pop' w'ikinyejana cya 21.
Taylor Swift uherutse kwegukana umwanya wa kabiri yavuze ko afata Beyoncé nk'umunyabigwi bityo yemera ibyakozwe na Billboard akagirwa umuhanzi wa mbere (1) mu njyana ya 'pop' mu mpaka zaciwe ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 03 Ukuboza 2024.
Inshuti magara ya Taylor Swift w'imyaka 34 yabwiye igitangazamakuru 'Page Six' ko uwo muhanzikazi yemeranya n'itsinda rya Billboard ryagize Beyoncé w'imyaka 43 umuhanzi wa mbere mu njyana ya 'pop.'
Ati:"Taylor Swift ahora ashimira umuhanzikazi ukora cyane akagaragaza ikinyuranyo agatekereza ko Beyoncé akwiye guhabwa icyo cyubahiro."
Mu gihe bamwe mu bafana ba Taylor babajwe nuko umuhanzikazi wabo atagizwe uwa mbere, Taylor arabashimira akanashimangira ko Beyoncé abikwiye.
Ati:"Taylor Swift aterwa ishema n'urukundo rudasanzwe ari kwerekwa n'abafana be baherereye hirya no hino ku Isi (abafana be bazwi nka Swifties), akabashimira ko barumwereka ari nako bumva ibihangano bye. Yemera ko Beyoncé ari umuhanzikazi w'umunyabigwi ukwiye gukezwa! Yishimiye kandi kuba yaramuguye mu ntege akagirwa uwa kabiri."
Yasoje avuga ko Taylor Swift atitaye ku byo bamuvugaho bamwe bakamugereranya n'abandi, ngo yishimiye ibyo yamaze kugeraho n'uburyo akomeje gutumbagiza umuziki we.
Billboard imaze gutangaza ko Beyoncé ari we uhiga abandi impaka zabaye ndende bamwe bavuga ko Taylor Swift yarakwiye uwo mwanya wa mbere gusa icyo kigo cyatangaje ko itsinda ryabo ryarebye mu myaka 25 basanga Beyoncé yarazanye impinduramatwara kurusha Taylor Swift.
Cyagize kiti:"Mu gihe Taylor Swift ari umuhanzi munini w'ikinyejana cya 21 hagendewe ku mibare, Beyoncé ni we waje imbere anyura abagize itsinda basesenguraga uko abahanzi bitwaye mu kinyejana cya 21 kubera ko ari umuhanzi wabaye ikitegererezo, agirira akamaro injyana anazana impinduramatwara mu myaka yose imbumbe 25 ishize (ni iyo myaka ibanza y'ikinyejana cya 21)."
Beyoncé wabanje aririmbira mu itsinda rya 'Destiny's Child' nyuma akaza gukora umuziki ku giti cye, yanditse amateka arimo kuba umuhanzi wa mbere watwaye ibihembo byinshi bya Grammy bigera kuri 32. Abifashijwemo na album ye nshya 'Cowboy Carter' yabaye umuhanzi wa mbere wagize aho ahataniye henshi hagera kuri 11. Iby'umwaka utaha bizatangwa muri Gashyantare 2025.
Beyonce ni we muhanzi wa mbere w'injyana ya 'pop' w'ikinyejana cya 21
Taylor Swift wagizwe uwa kabiri, abona Beyonce akwiye umwanya wa mbere
Ni urutonde rw'abahanzi 25 batowe na 'Billboard' ko bitwaye neza mu kinyejana cya 21
What's Your Reaction?










