Bénin ishaka gukora amateka, u Rwanda bikaba akarusho
Kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ukwakira 2025, ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' izakira iya Bénin kuri Stade Amahoro mu mukino w'umunsi wa cyenda mu gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cya 2026.
Ni umukino uhanzwe amaso n'Abanyarwanda benshi ndetse n'Abanya-Bénin kuko ushobora gutanga amahirwe kuri ibi bihugu byombi ku cyaba cyazitabira igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexico.
Itsinda C u Rwanda na Bénin biherereyemo, ibihugu bigera kuri bine byose bifite amahirwe yo kuza ku mwanya wa mbere, ari wo uzatanga n'uwitabira igikombe cy'Isi. Guhera kuri Bénin iyoboye n'amanota 14 iganya na Afurika y'Epfo, kugeza kuri Nigeria n'u Rwanda bifite 11, byose bifite amahirwe yo kujya muri Amerika, Canada na Mexico, bitewe ni uko bizitwara.
Muri ibi bihugu byose, u Rwanda na Bénin ni byo bitaritabira irushanwa ry'igikombe cy'Isi, bikaba bishaka gukora amateka nk'uko bigaragarira no mu mvugo za bamwe mu bakinnyi, abatoza n'abafana.
Bénin n'u Rwanda byombi bishaka gukora amateka yo kujya mu gikombe cy'Isi ku nshuro ya mbere
Mu butumwa bwa kapiteni wa Bénin, Steve Mounie yagize ati: "U Rwanda ni ikipe nziza gusumba Zimbabwe na Lesotho mbona ari umukeba ukomeye, ntuzaba umukino woroshye cyane cyane imbere y'abafana babo, umuriro uzaka."
Mounie akomeza agaragaza ko bazakora ibishoboka byose bagatsinda uyu mukino ku buryo bazakina uwa Nigeria na wo bawutsinda bakerekeza mu gikombe cy'Isi bwa mbere mu mateka. Mu Rwanda, umwuka uri mu bafana ni ugutekereza ko Bénin yatsindirwa i Kigali, ndetse Amavubi akaba yazashaka n'instinzi kuri Afurika y'Epfo.
Ibi bihugu byombi birasabwa gutsinda imikino yabyo ibiri isigaye, bigasigara bireba uko ibindi biri mu itsinda bizitwara bikaba byavamo uyobora itsinda akerekeza mu gikombe cy'Isi cya 2026. Bénin ifite amahirwe menshi nyuma y'uko yisanze iyoboye itsinda, ubwo Afurika y'Epfo yakurwagaho amanota.
What's Your Reaction?










