Bamwe mu bahanzikazi nyarwanda bari bahagaze neza bagiye nka nyomberi
Nubwo mu muziki Nyarwanda hakomeje kugaragara icyuho mu bahanzikazi , aho usanga bamwe bagerageza kuwinjiramo ariko nyuma bakaburirwa irengero, gusa kuva mu mwaka wa 2007 hahoze hagaragara abahanzikazi benshi ndetse bahagaze neza mu njyana zose aho wasangaga no mu njyana ya Hip Hop harabonekaga abakobwa benshi ndetse bahagaze neza n'ubwo baje kugera aho nabo bakaburirwa irengero.
Dore bamwe mu bahanzikazi bakanyujijeho nyuma bakaburirwa irengero:
1. Charly na Nina
Charly na Nina ni itsinda ryari rigizwe na Charlote Rulinda (Charly) na Muhoza Fatuma (Nina). Aba bakobwa bakaba baratangiye baririmbira abahanzi (backing) muri Primus Guma Guma Super Star muri 2012 ariko mu 2014 baza gutangira umuziki wabo nk’itsinda batangirana na Alex Muyoboke mu nzu ifasha abahanzi yashinze yitwa ‘Decent Entertainment’ baza gutandukana mu 2018. Nyuma yo gutandukana umuziki wabo watangiye gucika intege ndetse basa n’aho bacecetse bivugwa ko batandukanye. Mu 2020 nibwo bagarutse bavuga ko bagarutse bushya ndetse ko bari gutegura Ep ariko nyuma y’aho ntibongeye kugaragara. Kugeza ubu bari kubarizwa muri America aho bivugwa kobagiye gukomeza amasomo. Bamenyekanye mu ndirimbo face to face, indoro bakoranye na Big fizzo,agatege n'izindi.
Bakaba baheruka gushyira hanze iyitwa Lavender mu 2022.
2. Ciney
Aisha Uwimana wamamaye mu muziki nka Ciney ni umwe mubaraperikazi b’abahanga bakanyujijeho kuva mu mwaka wa 2010. Kugeza ubu uyu muraperikazi yahisemo kuba ahagaritse umuziki bitewe n’izindi nshingano afite zirimo n’iza kibyeyi ku buryo bitamwemerera kubifatanya n’umuziki.
Ciney akaba aheruka gushyira hanze indirimbo yise Woman yakoranye na Tonzi mu 2022.
3. Queen Cha
Mugemana Yvonne wamamaye mu muziki nyarwanda nka Queen Cha, yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2011 abifashijwemo na Riderman baje no gukorana indirimbo yakunzwe cyane yitwa ‘Umwe rukumbi’ mu mwaka wa 2015.
Kuri ubu uyu muhanzikazi asa n’uwaretse umuziki, akaba ari kubarizwa ku mugabane w’I Burayi mu bikorwa bye.
Feel me akaba ari yo ndirimbo aheruka gushyira hanze mu 2021.
4. Princess Pricilla
Umuratwa Pricilla wamamaye nka Princess Pricilla mu muziki nyuma akaza kwiyita Scillah ni umukobwa watangiye umuziki mu 2009 , aza kwamamara ku ndirimbo ye yise ‘Mbabarira’.
Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka Biremewe, mbabarira, umukunzi, itangazo, ntacyadutanya yakoranye na The Ben, Nka paradizo yakoranye na Meddy n’izindi.
Mu mwaka wa 2020 yatangaje ko ari gukora kuri album ye yagombaga kujya hanze mu 2021, gusa na n'ubu yaraheze, bisa n’aho umuziki yawushyize ku ruhande. Kuri ubu akaba ari kubarizwa ku mugabane wa Amerika ari naho amaze igihe atuye, akaba yaravuye mu Rwanda mu 2013 agiye kwiga.
Overdose akaba ari yo ndirimbo aheruka gushyira hanze mu 2021.
5. Cassandra
Cassandra ni umwe mu bakobwa b’abaraperi bari bamaze kubaka izina mu muziki Nyarwanda gusa aza kugenda agabanya umuvuduko kugeza aho acecetse burundu mu 2021.
Cassandra yatangiye kumenyekana mu mwaka wa 2018 binyuze mu ndirimbo yakoranye na Mukadaff yitwa ‘Nturi my type’. Nyuma yakomeje kugenda akora izindi zitandukanye zirimo Ifemba, Gerageza, ni iki waza umbwira n’izindi.
Aka aheruka gushyira hanze iyitwa Gereza yakoranye na Peace Jolis mu 2020.
5. Sandra Miraj
Umulisa Sandra wamamaye nka Sandra Miraji umwe mu bagore ba mbere batinyutse injyana ya Hip Hop mu Rwanda ubwo bamwe mu bakobwa bari bakitinya ndetse yaje no gukundwa cyane bitewe n’ijwi rye bikajyana n’uburyo aririmbamo.
Kuva mu 2016 yatangiye kugenza macye mu muziki, yongera gushyira hanze indirimbo mu 2019 yise ‘Hagenimana.’ Mu 2021 nibwo yaje gutangariza abakunzi be ko agiye gushyira hanze indirimbo imwe gusa ubundi agashyira akadomo ku rugendo rw’umuziki we.
Yamenyekanye mu ndirimbo nka Byakaze, Isezerano yakoranye na Knowless, Powa Powa, Andi mahirwe yakoranye na Bulldogg, Brenda yakoranye na Bruce Melody n’izindi.
Akaba aheruka gushyira hanze iyitwa Hagenimana mu 2019.
7. Sunny
Sunny ni umukobwa wamenyekanye mu muziki nyarwanda mu mwaka wa 2019 ubwo yakoranaga indirimbo na Bruce Melody bise ‘Kungola’ atangira kwamamara atyo ndetse akundwa na bensi.
Nyuma yakomeje kujya akora indirimbo zirimo Property, Stop playing n’izindi. Kugeza ubu biravugwa ko uyu mukobwa yaba yarahagaritse umuziki akajya mu bucuruzi.
Sunny akaba aheruka gushyira hanze iyitwa Property yakoze mu 2019.
8. Allioni
Buzindu Uwamwezi Aline uzwi nka Allioni mu muziki nyarwanda ni umwe mu bakobwa bakunzwe na benshi. Yinjiye mu muziki ahagana … abifashijwemo na Alex Muyoboke akora indirimbo Tuza yahuriyemo na Bruce Melody mu mwaka wa 2018.
Nyuma yaje gukomeza n’indirimbo nka ni uwanjye, Karacyarimo ndetse na Tuku tuku ari na yo aheruka.
Indirimbo aheruka gushyira hanze ikaba yitwa Tuku tuku mu 2019.
12. Lizz
Uyu muhanzikazi yamamaye cyane mu ndirimbo yitwa 'Ndagushimira' yakoranye na Lil G, ndetse aza no gukorana n'abandi bahanzi bakomeye nka Riderman bakoranye indirimbo inshuti ndetse yanakoranye na Diplomate. uyu mukobwa kandi yakunzwe na benshi kubera ijwi rye.
Lizzy akaba aheruka kumvikana mu ndirimbo Ndagushimira yahuriyemo na Lil G na Riderman mu 2015.
6. El Poeta
Umubyeyi Zuena wamamaye mu muziki nka El Poeta na we ni umwe mu bakobwa bakanyujijeho mu myaka yatambutse kuko nawe yabashije gutinyuka iyi njyana ya Hip Hop gusa nyuma ntawaje kumenya irengero rye. Uyu muraperikazi kandi yahoze ari umugore wa P Fla baza gutandukana.
Yamenyekanye mu ndirimbo nka Wimurata, Naguhaye imbaraga yakoranye na PFLA banabanye mu itsinda Imperial Mafia Land ryabarizwagamo aba bombi ndetse n'umuraperi kazi Candy Moon, iri tsinda ryahanganye cyane n'itsinda rya tuff gang cyane ko ryashinzwe na PFLA nyuma yo kuva muri tuff gangs.
El poeta yaje gukora n’izindi gusa mu mwaka wa 2012 yaje kwerura ko aharitse umuziki burundu.
El Poeta akaba yarahagaritse umuziki akoze indirimbo eshanu ze hatarimo izo yahuriyemo n'abandi bahanzi.
10. Tete Roca
Umulisa Gashugi Divine wamamaye nka Tete Roca na we ni umwe mu banyarandakazi bakanyujijeho kuva mu myaka yo hambere ndetse igikundiro yari afite gituma amenyekana mu buryo bwihuse. Uyu muhanzikazi yakunze guterwa amabuye n’abantu batandukanye bamushinja kwica umuco bitewe n’amafoto yifotozaga ndetse n’amashusho y’indirimbo ze, aho bavugaga ko aba yambaye ubusa.
Nubwo kugeza ubu ntawe uzi irengero rye ariko yamenyekanye mu ndirimbo nka Indahemuka, Ndabaza n’izindi.
Akaba aheruka gushyira hanze indirimbo mu 2011 yise Ndabaza.
11. Miss Jojo
Uwineza Josiane wamamaye nka Miss Jojo na we ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe n'abatari bacye kubera ubuhanga bwe mu kuririmba no kubyina byatumye yigarurira imitima ya benshi. Imyaka imaze kuba 11 uyu mugore ahagaritse umuziki burundu bitewe n'uko ngo ngo yari asigaye yumva atikiwisanzuyemo. Zimwe mu ndirimbo yakunzwemo ni Mbwira, tukabyine yakoranye na Rafiki,Siwezi yakoranye na DNG, inshuti,Bareke yakoranye na Just family n'izindi nyinshi.
Siwezi enda akaba ari yo aheruka gushyira hanze mu 2010.
Uretse aba twaguteguriye, hari n'abandi benshi bagiye baburirwa irengero nyamara bari bamaze kugaragaza ko bashoboye ndetse bamaze gukundwa na benshi. Si abahanzikazi gusa bagiye bawuvamo bucece kuko dufite n'izindi ngero nyinshi z'abagabo na bo bagiye bava mu muziki, urugero nka Lil G, Elioni victory, abaraperi batandukanye, n'abandi.
What's Your Reaction?










