Ariel Wayz yageneye inkunga abaturage 100 (Amafoto)

Umuhanzikazi Ariel Wayz yageneye abaturage bagera ku 100 bo mu murenge wa Kigali inkunga y’ubwisungane mu kwivuza (Mitueli) binyuze mu muryango yatangije witwa ‘Taraji’ ugamije kujya ufasha abantu batandukanye batishoboye.

Mar 30, 2024 - 15:07
Mar 30, 2024 - 20:43
 0
Ariel Wayz yageneye inkunga abaturage 100 (Amafoto)

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2024, ubwo Ariel Wayz yaje aherekejwe na Papa we na mukuru we biyemeza gutangira mituweli abaturage 100 batifashije batuye muri uyu murenge wa Kigali, akaba ari igikorwa cyabanjirijwe n’umuganda bifatanyijemo n’abaturage baca imiferege y’amazi.

Ariel Wayz yavuze ko nk’umuhanzikazi yasanze atagomba gukoresha ijwi rye n’impano yahawe aririmba anashimisha abantu gusa, ahubwo yiyemeje no kujya aribyaza umusaruro mu bindi bikorwa byo gufasha ababaye kuko umuntu ukora umuziki neza ashobora no kuwubyaza umusaruro mu bikorwa by’ingirakamaro ari na byo yatangiye.

Taraji ni umuryango washinzwe na Ariel Wayz abifashijwemo n’umubyeyi we na mukuru we ukaba ugamije kujya ufasha abantu bagiye batandukanye, ku ikubitiro bakaba bahereye ku baturage bo mu murenge wa Kigali babishyurira mituweli.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow