Amagambo ya Rihanna nyuma y’uko umugabo agizwe umwere
Umuhanzikazi Rihanna ari mu byishimo nyuma y’uko umugabo we, A$AP Rocky agizwe umwere ku cyaha yarakurikiranyweho cyijyanye no kurasa mugenzi we A$AP Relli mu mpera z’umwaka wa 2021.
Rihanna wari umaze igihe atekereza ku kibazo cy’umugabo we, A$AP Rocky cyijyanye no gushinjwa kurasa A$AP Relli yambukiranyije umwaka ushize wa 2024 arajwe ishinga no kumenya iby’urubanza rwe, byarangiye arutsinze, umuryango wose wuzura ibyishimo.
Inkuru y’urubanza rwa Rakim Meyers uzwi mu muziki nka A$AP Rocky yashinjwaga n’uwari inshuti ye bahuriraga no mu itsinda A$AP Mob witwa A$AP Relli kumurasa mu mpera ya 2021, yakajije umurego mu mwaka wa 2024 aho byavugwaga ko natsindwa urubanza ashobora gukatirwa igifungo cyingana n’imyaka 24.
Ni ibintu byahangayikishije cyane umugore we, Rihanna, bamaze kubyarana abana b’abahungu babiri; RZA na Riot. Yibaza ukuntu umugabo we agiye gufungwa agasigara wenyine arera abo bana.
Mu kwezi kwa Mutarama 2025, urubanza rwaburanishijwe mu mizi hashira ibyumweru bitatu, A$AP Rocky agaragaragara yitaba agaherekezwa na Rihanna. Ku munsi wa nyuma warwo ku wa 13 Gashyantare 2025, Rihanna yaramuherekeje azana n’abana babo; RZA na Riot, mu cyumba cy’iburanisha.
Ku wa 18 Gashyantare 2025 nibwo A$AP Rocky yongeye kwitaba aho yaragiye kumva imyanzuro y’ubucamanza, niba ahamwa n’icyaha cyangwa se atsinda. Byarangiye basanze icyaha cyitamuhama, ahindurwa umwere.
Bamaze gusoma ko ari umwere, A$AP Rocky yagaragaye asimbukira Rihanna aramuhobera cyane, baterwa ibyishimo no gutsinda urwo rubanza.
Rihanna yahise anyarukira ku mbuga nkoranyambaga ashimira Imana. Yateruye agira ati:”Icyubahiro ni icy’Imana yonyine. Ndayishimira kandi nejejwe n’ubuntu bwayo.”
Abakunzi b’uyu muryango bakomeje kwishimira ko yatsinze urubanza umuryango ukaba ukomeje kubana neza.
What's Your Reaction?










