Abaturiye umuhanda wa Kibugabuga-Shinga-Gasoro barishimira ko watangiye guhindura imibereho yabo

Abakoresha n’abaturiye umuhanda wa Kibugabuga-Shinga-Gasoro uhuza Akarere ka Bugesera n’aka Nyanza ureshya na kilometero 66,5, barishimira uburyo watangiye guhindura imibereho yabo n’ubuhahirane hagati yabo. Uyu muhanda uhuza Akarere ka Nyanza na Bugesera ureshya na Kilometero 66.5, abawuturiye n’abawukoresha bishimira ko watangiye guhindura imibereho yabo n’iterambere mu rwego rw’ubuhahirane.

Aug 15, 2023 - 19:53
 0
Abaturiye umuhanda wa Kibugabuga-Shinga-Gasoro barishimira ko watangiye guhindura imibereho yabo

Ni umuhanda urimo kubakwa hashyirwamo kaburimbo ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’Isi, aho ugeze ku kigero kiri hejuru ya 80% aho witezweho kurangira mu 2024.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe iterambere rya Transiporo, Imena Munyampenda avuga ko uyu muhanda uhuza Akarere ka Nyanza na Bugesera ndetse n’umuhanda wa kaburimbo uva mu Karere ka Ngoma ugera Ramiro muri aka Karere, na wo watangiye gukorwa ku buryo iyi mihanda yose izarangira umwaka utaha.

Umuhanda Ngoma-Bugesera-Nyanza watangiye kubakwa mu 2019, uturuka mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba ukagera mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo wambutse aka Bugesera ku ntera y'Ibirometero 130.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow