Abanyamulenge basabye Amerika gushyira igitutu kuri DRC
Abagize umuryango w’Abanyamulenge batuye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gushyira igitutu kuri Leta ya Kinshasa kugira ngo ihagarike ibitero bikomeje kugabwa ku basivili mu gace ka Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ibi byagarutsweho mu myigaragambyo y’amahoro yabaye ku wa Gatanu tariki ya 6 Gashyantare, aho Abanyamulenge bagaragaje ko bakomeje kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro ifitanye imikoranire na Leta ya Congo.
Muri iyo myigaragambyo, basabye Amerika gutekereza kabiri ku masezerano y’ishoramari n’ubufasha iha Kinshasa, bavuga ko bikomeje gukorwa mu gihe hakomeje ibikorwa bafata nk’ibyibasira ubwoko bwabo.
Mu nyandiko boherereje Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ububanyi n’Amahanga wa Amerika, Marco Rubio, banenze icyemezo cya Leta ya Amerika cyo gushyira igitutu ku barwanyi ba AFC/M23 kugira ngo bave mu mujyi wa Uvira hagati muri Mutarama, bavuga ko cyakurikiwe n’ubwiyongere bw’ibikorwa by’urugomo byibasiye abasivili b’Abanyamulenge.
Bagaragaje ko mu myaka umunani ishize, Uvira yari yarahindutse indiri y’ibitero bigabwa ku Banyamulenge, byagakorerwaga mu Minembwe.
Bavuga ko Leta ya Kinshasa yakoranye n’imitwe yitwaje intwaro irenga 100, biganisha ku gusenywa kw’insengero zirenga 90 ku ijana, imidugudu hafi ya 80 ku ijana, kwibwa inka zigera ku bihumbi 600, ndetse no gusenywa kw’amazu, amashuri n’ibikorwa by’imiryango itegamiye kuri Leta birenga 85 ku ijana.
INDI NKURU WASOMA :RGB yatanze impuruza ku igabanuka ry'uruhare rw'abaturage mu bikorwa bya leta
Abanyamulenge bavuga ko igihe AFC/M23 yari yigaruriye Uvira mu Ukuboza, umutekano wari waragarutse, ariko ko ivanwaho ryayo ryonyine ryatumye ibikorwa byo gusenya no kwica byongera gufata indi ntera, bigakorwa n’ingabo za Leta ya Congo, imitwe yitwaje intwaro iyishamikiyeho n’ingabo z’u Burundi.
Basabye Amerika guhagarika ubufasha buhabwa Leta ya Congo butajyana no kuyibaza inshingano, basaba ko habaho iperereza mpuzamahanga ryigenga, guhagarika ibitero byo mu kirere, guharanira umutekano w’abasivili no gutuma imfashanyo igera mu bice by’Abanyamulenge nta nkomyi.
What's Your Reaction?










