Abanyamakuru babaye abahanzi n'abakibifatanya byombi
Umwuga w’itangazamakuru n’ubuhanzi ni ibintu usanga kenshi umuntu abihuza bigakunda ndetse akabikora byombi dore ko iyo urebye usanga bifite aho bihuriye cyane, ari yo mpamvu usanga abakora itangazamakuru barigeze no kugerageza ubuhanzi nyuma bakaba babihagaritse gusa bamwe bagahitamo gukomeza kubifatanya.
Dore bamwe mu banyamakuru babaye abahanzi ndetse n’abakibifatanya byombi:
Mc Tino
Iri tsinda ryaje gutandukana mu mwaka wa 2016, Mc Tino ahitamo gutangira kwikorana. Mu mwaka wa 2018 aza gushyira hanze album ye ya mbere yagaragayeho indirimbo zakunzwe nk’Umurima, Njyewe nawe n’izindi. Kuri ubu Mc Tino akaba ari gushyira imbaraga nyinshi mu bikorwa byo gushyusha urugamba mu bitaramo ndetse n’itangazamakuru, aho kuri ubu akora kuri KT Radio.
Uncle Austin
Umunyamakuru akaba n’umuhanzi, Luwano Tosh uzwi nka Ancle Austin, ni umwe mu banyamakuru beza ariko bagiye babifatanya no gukora umuziki. Austin yatangiye kwinjira mu mubijyanye n’umuziki kuva mu 2005 aririmba muri Hotel zitandukanye ndetse abifatanya no kuvanga imiziki no kuba umushyushyarugamba.
Umwuga w’itangazamakuru, yawutangiye afite imyaka 15 y’amavuko aho yakoraga rwihishwa kuri Radio yo mujyi wa Kampala ababyeyi be nta kintu babiziho. Yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Flash FM,K FM, Radio10, Power FM ndetse kuri ubu akaba ari kubarizwa kuri Kiss FM.
Austin kandi afatwa nk’umwe mu bagize uruhare runini mu muziki nyarwanda, aho usanga abahanzi benshi bamuvuga ibigwi ko yabafashije. Yamenyekanye mu ndirimbo nka Buhoro, Najyayo, Ibihe byose n’izindi.
Grace Kageme
TUYISHIMIRE Kageme Marie Grace, ni umwe mu banyamakurukazi b’abahanga ubifatanya no kuba umuhanzi, umukinnyi n’umwanditsi wa filimi.
Kageme yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2016, atangirira kuri radio Rwanda nk'uwimenyereza umwuga mu kiganiro ‘Kazi ni kazi’ gusa ntiyagikoramo igihe kuko yahise ajya mu kindi kitwa ‘Amahumbezi.’
Mu 2017 yaje kujya gukora kuri Magic Fm mu kiganiro cyitwa ‘Magic morning’, naho ntiyahatinze kuko yagiye gusoza amasomo y'itangazamakuru yigaga mu Institut catholique de Kabgayi (ICK), maze nyuma yo kuyasoza yerekeza kuri Radio Isango Stars mu 2019.
Ageze ku Isango, yatangiriye mu ishami ry’amakuru kuri radio, mu 2020 aza gutangira gukora no kuri Televiziyo ndetse agakora n’ikiganiro Isango Bussiness time, Isango Relax Time, n'ikindi yatangije mu 2019 kitwa 'Isango mama' kugeza ubu abifatanya no kuvuga amakuru ya Television Isango stars .
Kageme yinjiye mu muziki mu mwaka wa 2014, atangirira ku ndirimbo yise ‘Ntacyo uzicuza’, aza gukomereza ku ndirimbo ‘Bonane umwaka mushya’ ya Holy stone music yahuriyemo abahanzi batandukanye babarizwaga muri iyo rebel, banakoranyemo indirimbo nyinshi z'iyi nzu yabatunganyirizaga umuziki.
Muri 2021 yaje kwegukana igihembo cya ‘Service Excellence Awards’, abicyesha ikiganiro Isango relax time akorana na Guterman-Guter. Ibi bikaba ari ibihembo bitegurwa na Kalisimbi Events, bigahabwa ibigo byahize ibindi mu gutanga serivisi nziza kandi inoze.
Kuri ubu Kageme akaba afite indirimbo ziri muri studio ateganya gusohora, akaba ari no gutunganya izindi zizumvikana muri filime ye ateganya gushyira hanze yitwa ‘Behind life movie’.
Gloria Mukamabano
Gloria ni umwe mu banyamakurukazi ndetse babaye n’abahanzi mbere y’uko inshingano ziba nyinshi, bikaba ngombwa ko asa nkuwuhagarika. Gloria yamenyekanye cyane nk’umuhanzikazi ubwo yihurizaga hamwe na mugenzi we Iradukunda Debut (Debby) bagashinga itsinda ryitwa Bright Girls,
Gloria kandi yagendaga yumvikana mu ndirimbo z’abahanzi batandukanye abafasha kuririmba inyikirizo, cyane cyane abantu bakunze kumwumva mu ndirimbo za Tuff Gang nk’iyakunzwe cyane yitwa ‘Ubuto bwanjye’ ya Fireman. Iri tsinda rikaba ryaramenyekanye mu ndirimbo, Njye nawe n’Urwibutso.
Gloria yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimbo Contact Fm, Radio/Tv10, Royal Fm gusa kuri ubu akaba ari umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru, aho akora mu ishami ry’amakuru kuri Televiziyo Rwanda, akaba n’umuyobozi wa KC2.
Nganji Benjamin ni umwe mu bahanzi bakora itangazamakuru, akaba n’umunyarwenya, kuva mu myaka yo hambere, aho yamenyekanye mu ndirimbo ziri mu njyana gakondo ndetse na Reggae.
Urugendo rwe mu itangazamakuru akaba yararutangiriye kuri Radio Salus kuva mu 2007, akora ikiganiro cyitwa ‘Nyereka inyinya munyarwanda’ biza gutuma amenyekana mu buryo bwihuse, ibyo akabijyanisha n’umwuga we wo kuririmba no gukina ikinamico.
Nganji yagiye akora mu miryango itandukanye, mu bijyanye n’ikinamico, nka Les Stars du Theatre, Idembe arts n’ahandi hatandukanye.
Yakoze kandi ku Isango Star, nyuma mu 2014 aza kwerekeza kuri KT Radio, ariho ari kubarizwa ubu.
Yakoze indirimbo zirimo umwali umwaye, Rwogera n’izindi, ibi byose kandi abikora abifatanya n'urwenya aho afatwa nkuwazanye uburyo bwo gusetsa abinyujijwe mu cyitwa "Inkirigito"
Ally Soudy
Ally Soudy Uwizeye, ni umwe mu bakoze itangazamakuru igihe kinini cyane cyane mu biganiro by’imyidagaduro, akabifatanya no gukora umuziki.
Ally Soudy yamamaye cyane ubwo yakoraga kuri Radio Salus mu biganiro by’imyidagaduro ndetse anaririmba, ubwo yigaga muri Kaminuza nkuru y’U Rwanda I Butare.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo, Bibaho yakoranye na Tom Clause, Umwiza yakoranye na The Ben, Derira yakoranye na Amaron mu 2019 ari na yo aheruka.
Clarisse Karasira
Clarisse yahoze ari umwe mu banyamakuru babifatanyaga no kuririmba gusa nyuma aza gufata icyemezo cyo guhagarika itangazamakuru, agakora umuziki. Yize itangazamakuru muri kaminuza mu gihe cy’umwaka umwe gusa ahita abisubika, akomereza mu bijyanye na Politike mpuzamahanga.
Clarisse yatangiye umuziki mu mwaka wa 2018 akora inyana ya gakondo, aza kubifashwamo na Alain Mukurarinda ubwo yamusangaga muri Studio akumva ubuhanga afite ndetse n’ijwi rye ridasanzwe akiyemeza kumufasha.
Yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Flash TV/Fm na Radio Ishingiro.
Mu 2018 nibwo yaje gusezera itangazamakuru, atangira gukora umuziki, aho indirimbo Ntizagushuke yatumye amenyekana cyane, akurikizaho Giraneza zombi zamwaguriye amarembo mu muziki, kuri ubu akaba aheruka gushyira hanze iyitwa Ibarabara.
Phil Peter
Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter, umuhanzi akaba n’umunyamakuru ubifatanya n’akazi ko kuvanga imiziki (Deejay) no kuyobora ibirori bigiye bitandukanye.
Phil Peter yatangiye umwuga w’itangazamakuru muri 2011 ahereye ku Isango Star, aho yaje no kubihererwa igihembo cy’umunyamakuru w’umwaka mu bijyanye n’imyidagaduro mu 2014.
Phil Peter kuri ubu akaba ari gukorera ku Isibo Tv ndetse bikajyana n’ubuhanzi no kuvanga imiziki.
Fatakumavuta
Uyu munyamakuru yinjiye mu muziki nyuma y’ubuzima bugoye yanyuzemo bukamwerekeza gukora akazi k’igisekirite yakoze amezi icyenda nyuma yo gusoza amashuri ye yisumbuye. Nyuma yo kuva mu gisekirite nibwo yiyemeje gutangira umuziki gusa nyuma aza kubihagarika bitewe n’uko indirimbo ze zitamenyekanaga. Yongeye kuwugarukamo mu 2021 ari bwo yashyiraga hanze album igaruka ku buzima yanyuzemo bushaririye yise Fatalogy.
Fatakumavuta yinjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu mwaka wa 2015, ahera kuri Contact Fm, nyuma yerekeza kuri Flash Fm, kuri ubu akaba ari kubarizwa ku Isibo radio iherutse gushingwa.
Yakoze indirimbo zirimo Stress, Tequilla Paradise, Iminara n’izindi.
Andy Kayigi uzwi nka Andy Bumuntu watangiye umuziki muri 2009 mu buryo bugoranye, ubwo yari akiga, muri 2012 akaza kwihuza na bagenzi be bagashinga band bise ‘Oxymoron’. Nyuma yaje gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise Ndashaje yatumye amenyekana cyane, nyuma akomeza gushyira hanze n’izindi zirimo Mukadata n’izindi.
Kuri ubu uyu musore na we, mu mwaka wa 2021 akaba yarinjiye mu itangazamakuru, aho kuri ubu akora kuri Radio Kiss Fm.
Yago Pon Dat
Nyarwaya Innocent uzwi nka Yago, ni umwe mu bakora umwuga w’itangazamakuru bakabifatanya no kuririmba.
Uyu musore usanzwe umenyerewe mu biganiro binyura kuri Youtube, aherutse kwinjira mu ruganda rwa muzika mu 2022 ndetse indirimbo ye ‘Suwejo’ ya mbere irakundwa cyane.
Yago avuga ko kubera urukundo afitiye umuziki, byatumye yinjira mu itangazamakuru mu rwego rwo gushaka ubushobozi bwo kwinjira mu muziki. Akaba aheruka gushyira hanze iyitwa Amashagaga.
Uramutse ubonye hari uwo uzi utaje muri aba, wamutwandikira ahatangirwa ibitekerezo.
What's Your Reaction?










