Urakomeye birenze uko ubitekereza

Urakomeye kuruta uko ubizi cyangwa ubitekereza. Iyi nteruro irakwibutsa neza ko uri umuntu udasanzwe n'ubwo ibyo waba uri gucamo byose bikomereye umutima wawe. Gerageza gusoma aya magambo uraza gusanga uri umuntu udasanzwe.

Jan 12, 2024 - 14:25
Jan 12, 2024 - 14:25
 0
Urakomeye birenze uko ubitekereza

Ntabwo ikibazo ari ingano y’umuntu uri mu rugamba ahubwo ikibazo ni ubunini bw’intambara uwo muntu agiye kurwana.

Bivuzengo ntukitinye uko uri kose, ikibazo si uko ungana, aho ukomoka, amashuri wize, ahubwo icyo ukwiye kwitaho ni ubunini bw’ibyo uri guhangana nabyo.

Icyo mvuga ni uko byose biri mubitekerezo, kwizera no kwihangana kuruta kumva ko watsindwa urugamba nibyo bya mbere.

Kugira ubushobozi bwo kwikura mu ngorane no guharanira kugera kucyo ushaka kugeraho n'ubwo ibibazo byaba ari byinshi bibe intego.

Uri muto mu bunini ariko uri mugari mumutima, uragutse mu bitekerezo, ukwiye kwizera ko ushobora gukora ibidashoboka ukabihinduramo ibishoboka, ubwo bushobozi urabufite.

N'ubwo umutima wawe waba ufite agahinda kuzuye, ariko niba ukomeje kwizera, kwihangana, inzozi wifuza zizasohora.

Intwari nyayo ntabwo ipimirwa ku bunini bwimbaraga zayo, ahubwo ipimirwa ku mbaraga z’umutima wayo, kwihangana, no kutava ku izima.

Ugomba kuba umuntu utekereza, ufite umutima ukomeye, wihangana kugirango ube runaka wifuza kuba. 

Ugomba kugerageza ibintu bidashoboka wowe ukabihinduramo ibishoboka, kandi ntugomba kwemerera umuntu uwo ariwe wese gushyiraho imipaka ku buzima bwawe kubera aho uva cyangwa ukomoka.

Imipaka yawe yonyine ni ubugingo bwawe, ni igihe utakibasha guhumeka.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow