Umujyi wa Kigali uri muri gahunda yo kongera ibikorwa remezo bifasha abawugana

Hari abatuye mu Mujyi wa Kigali bemeza ko ibikorwaremezo birushaho kwiyongera ari nabyo bikurura abanyamahanga benshi basura u Rwanda. Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali na Minisiteri y'Ibikorwaremezo bavuga ko bazakomeza kongera ibikorwaremezo bishya no kuvugurura ibyashaje ibindi bikanasimbuzwa.

Aug 15, 2023 - 20:51
 0
Umujyi wa Kigali uri muri gahunda yo kongera ibikorwa remezo bifasha abawugana

Mu minsi y'ibiruhuko mu Mujyi wa Kigali hari abayifashisha muri siporo ari nako bagenda birebera uburyo ibikorwaremezo birushaho kwiyongera muri uyu Mujyi wa KIgali.

Bamwe muribo bakabihuza n'uburyo Umujyi wa Kigali n'u Rwanda muri rusange usurwa na benshi baturutse hirya no hino ku isi.

Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali buvuga ko hari abantu basaga ibihumbi 300,000 bawirirwamo ariko bagataha hanze yawo ku buryo hari gahunda yo kongera ibikorwaremezo bikoreshwa na benshi harimo n'abo bawirirwamo n'abawutuyemo.

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Pudence RUBIGISHA avuga ko hari udushya barimo kugerageza muri uyu mujyi wa Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rw'imiturire myiza.

Hari ahakigaragara ibikorwaremezo bisabwa gusimbuzwa byashaje birimo amarangi ku mihanda, ibyapa ndetse n'ahandi hatarashyirwa ibyuma bikumira impanuka ku nkengero z'imihanda.

Minisitiri w'ibikorwaremezo Dr. Ernest NSABIMANA avuga ko hari ingamba leta yafashe mu kuvugurura ibikorwaremezo byashaje no kubisimbuza.

Minisiteri y'Ibikorwaremezo ivuga ko kuvugurura bimwe mu bikorwaremezo no kongeramo ibindi bishya bizakenera asaga miliyari 100Frw. 

ze gusazurwa yasizwe kuri metero kare ibihumbi 173,544 kuri metero kare 385,653 bingana na 45%.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow