UMUBARE W'INDABO UTANGA UZI ICYO USOBANUYE?
Ntabwo ari ugupfa gutanga indabo gusa ngo ni uko ari nziza cyangwa zifite igisobanuro cyiza ahubwo burya n'umubare w'izo utanga uba ufite byinshi uvuze birimo gusaba urukundo, gusaba imbabazi, kwifuriza umuntu ibyiza cyangwa kumugaragariza ko umukunda ndetse ushaka ko muzarambana. Kuva ku rurabo rumwe kugeza ku ndabo 1000 zose zigira ubusobanuro, nibaguha indabo ujye ubara umenye umubare baguhaye icyo uvuze
Nujya gufunga bouquet y'indabo ujye ubara utange umubare uhuye n'ubutumwa ushaka gutanga hato utazisanga wahaye umuntu indabo agasigara yibaza ku byo wamubwiye binyuze muri izo ndabo by'umwihariko igihe utanga indabo z'amaroza:
1. Ururabo rumwe: naragukunze
Rusobanura ko wakunze umuntu ukimubona ndetse ko wifuza ko mwamenyana birushijeho. Barwita ururabo rw'impuhwe kuko uba ukeneye ko uwo uruha azikugirira akaguha umwanya, cyangwa akaguha Urukundo.
2. Indabo ebyiri (2): nanjye ndagukunda
Zisobanura ko uko uwo muntu yiyumva nawe ari ko wiyumva, ni indabo uha umuntu wagusabye urukundo utegereje ko umusubiza yego.
Iyo uzihaye umuntu utaragusabye urukundo zisobanura gusaba imbabazi
3. Indabo eshatu (3): Ndagukunda
Zisobanura ngo "Ndagukunda", niba hari uwo ushaka kubwira iri jambo uzamuhe amaroza 3 bizaba bihagije.
4. Indabo enye (4): ntacyadutanya
Nk'inkingi enye, izi ndabo ni gihamya ihamya ko ibintu ubikomeyemo ndetse nta kizigera kitambika hagati yanyu
5. Indabo eshanu (5): Zigaragaza icyubahiro no kwemera umuntu (admiration)
uziha umuntu wubaha cg ufana, ushobora kuziha uwo musohokanye bwa mbere, incuti yagize anniversaire, umubyeyi se cyangwa undi muntu wifuriza ibyiza.
6. Indabo esheshatu (6): Ni indabo uha umuntu mumaranye igihe ushaka kumubwira ko wifuza ko mwatera indi ntambwe
wenda umusaba kuza kuba iwawe se, kugira indi mishinga ibahuza...Mbese uba witeguye gukuza urukundo rwanyu rukajya ku rundi rwego.
7. Indabo zirindwi (7): Zisobanura urukundo rw'ubusazi
Niba ufite umuntu wasariye cyangwa se ukunda byo gusara, ni we uha izi ndabo.
8. Indabo umunani (8): Ni ikimenyetso cyo guhumuriza umuntu no kumwitaho.
Uziha incuti cyangwa undi muntu ukunda mu gihe ari guca mu bihe bitoroshye ugirango umwereke ko atari wenyine, umuhumuriza kandi umwifuriza kubisohokamo gitwari.
9. Indabo icyenda (9): Zisobanura urukundo rwi'teka
niba hari umuntu ushaka guha isezerano ry'uko muzakundana iteka wazimuha.
10. Indabo icumi (10):Zisobanura Urukundo ruzira amakemwa
Uziha umuntu mukundana ushaka kumwereka ko wanyuzwe n'urukundo rwanyu ndetse ubona rwuzuye nta na kimwe rubura mbese rwujuje byose (parfait/ perfect).
Indabo 11: Ndi uwawe
Izi ndabo uziha umuntu mukundana, nk'ikimenyetso cyo kumwereka ko uri uwe akaba uwawe, ndetse ko wishimira kuba hamwe nawe.
Indabo 12: Indabo zo gusaba umuntu ko muzabana
Nk'uko zigaragaza amezi 12, ni indabo nziza zo gusaba umuntu ko mwazabana mukamarana amezi yose ya buri mwaka, uziha umuntu ushaka ko mubana cyangwa ko yaba uwawe ibihe byose.
Indabo 13: Ufite agaciro kanini mu maso yanjye
Ni indabo uha incuti yawe nk'ikimenyetso cyo kuyereka ko ifite agaciro gakomeye mu buzima bwawe.
Indabo 14: zisobanura ngo: "Ntewe ishema nawe"
Ni indabo uha umuntu wawe wageze ku bintu bihambaye, cyangwa se witwaye neza mu bintu bitandukanye, nk'ikimenyetso cyo kwishimira intsinzi ye no kumwereka ko utewe ishema na we.
Indabo 15: Ni indabo zo gusaba imbabazi
Uziha umuntu wakosereje, umwereka ko ubabajwe n'ibyo wakoze kandi ko wicuza, ukeneye ko akubabarira.
Indabo 16: Ni indabo z'urugendo
uziha umuntu ushaka kwifuriza urugendo rwiza, kugaruka amahoro se cyangwa ushaka kumwifuriza amahirwe mu bintu bishya yerekejemo.
Indabo 17: zitangwa ku bantu bamaze imyaka 17 babana nk'ikimenyetso cy'urukundo rurambye kandi ruzakomeza.
iyo uzihaye umuntu mutashakanye mutamaranye iyo myaka zifatwa nko kumukatira umubwira ko urukundo rwanyu ruhagarariye aho.
Indabo 18: Uziha umuntu ushaka kubwira ko ari mwiza
Ushobora kuziha umukunzi wawe cyangwa undi muntu ushaka kubwira ko ari mwiza.
Indabo 19: Ni ikimenyetso cyo kwihangana no gutegereza
Ni indabo uha umukunzi wawe mu gihe muri guca mu bihe bitoroshye cyangwa se ari kure yawe, nk'ikimenyetso cyo kumwereka ko uzamutegereza ndetse ko uzihanganira ibyo bihe mukabinyuranamo.
Indabo 20:Zisobanura ubudahemuka
Ni indabo uha umukunzi wawe nk'ikimenyetso cy'urukundo rw'ukuri kandi rudahinyuka, mbese ko akwiye kukwizera.
Indabo 21: Naguhisemo
Ni indabo uha umunyu mukundana nk'ikimenyetso cy'ubudahemuka unamuhamiriza ko umutima wawe warangije kumuhitamo ndetse ko wamwihebeye.
Indabo 22: Ubufatanye n'amahirwe
Izi ndabo uziha umuntu ushaka gushimira ubufatanye mufitanye ndetse n'amahirwe yazanye mu buzima bwawe.
Indabo 23: Nkwifurije umunezero
Ni indabo uha umuntu wifuriza ibyiza no guhorana ibyishimo
Indabo 24: Ni wowe ntekereza
Nk'uko amasaha y'umunsi ari 24, indabo 24 ni ikimenyetso cy'uko utekereza umukunzi wawe amasaha yose, mbese ni nko kumubwira ngo "umpora mu ntekerezo".
Indabo 25: Kwishimira ibyagezweho ( Congratulations/ Felicitations):
Ni indabo uha incuti cyangwa umukunzi umwereka ko unezejwe n'ibyiza yagezeho ndetse ko umwifuriza kugira ibyiza birushijeho. Uziha umuntu watsinze, wabyaye, wabonye akazi, wagize ikintu ageraho...
Murabibona rero ko atari ugupfa gutanga indabo mu kigare cyangwa ngo uzakire mu kigare, uba ugomba kumenya ubutumwa ushaka gutanga, hanyuma nawe uzihabwa ukamenya icyo zisobanura.
Kuva ku rurabo rumwe kugeza ku ndabo 1000 zigira ubusobanuro.
IMIBARE Y'INDABO YO NI MYINSHI NIMUSANGA HARI IYO TUTAVUZE USHAKA KUMENYA ICYO ISOBANUYE WANDIKE HASI UTUBWIRE UWO WIFUZA KO TWAKUBWIRA.
What's Your Reaction?










