Menya ubwoko bwa alcohol 4 zifasha mu gukora urukundo

Mu gukora urukundo (gutera akabariro) alukolo ni kimwe mu bifasha abakundana kugira ibihe byiza no gusangizanya umunezero cyane muri iki gikorwa, gusa si ko alukolo zose zifasha, Ni yo mpamvu twaguteguriye alukolo 4 zifasha mu migendekere myiza yo kubaka urukundo ndetse n'urugero utagomba kurenza.

Oct 20, 2023 - 11:19
Oct 20, 2023 - 12:25
 7
Menya ubwoko bwa alcohol 4 zifasha mu gukora urukundo

Birasanzwe ko uzumva bakubwira ko inzoga atari nziza ku buzima ariko burya ikibazo ni inzoga nyinshi kuko kunywa akarahure kamwe rimwe na rimwe biba bikenewe cyane ko alukolo ituma umubiri ukora koresiterole nziza itugabanyiriza ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima.

Mu gukora urukundo (gutera akabariro) izi ni alukolo 4 zifasha mu migendekere myiza yo kubaka urukundo:

  1.     Umuvinyo utukura / Divayi itukura (vin rouge/ Red wine)

Ubusanzwe umuvinyo utukura ni mwiza cyane ku buzima bwa muntu, ufasha umutima kumererwa neza ndetse ugafasha n’imijyana itwara amaraso gusa ikirenze kuri ibyo ni uko unafasha mu gutuma igikorwa cyo gutera akabariro kigenda neza.

Iyo unyoye ikirahure kimwe cy’umuvinyo utukura, amaraso atangira gutembera neza, umubiri ukongera ubushyuhe ndetse n’ubushake bukarushaho kwiyongera. Mu gihe uri gutegura umukunzi mbere yo kwinjira mu gikorwa ntimukajye mwibagirwa gusangira akarahure ka divayi itukura kazajya kabasha kurushaho kugirana ibihe byiza.

2.     Vodka

Mu gihe uzumva uri kugorwa no kwirekura uzafate akarahure kamwe ka Vodka cyangwa se uruvange rw’imitobe  ruvanzemo vodka (cocktail) bizagufasha kugira ubushake vuba gusa bibe akafrusho nusangira n’umukunzi wawe.

Akarahure kamwe karahagije wakabya nturenze tubiri kuko na none alukolo nyinshi ituma igikorwa kitagenda neza.

3.     Champagne (shampanye)

Shampanye ni kimwe mu binyobwa byiyubashye ku isi byifashishwa mu birori bikomeye aho ituma bantu basabana bakaryoherwa.

Nushaka kugirana ibihe bidasanzwe n’umukunzi wawe ntuzigere uyishidikanyaho kuko impumuro yayo n’uburyohe  no gukangura ubushake bwo gukora urukundo bizatuma murushaho kuryoherwa. Gusa ntiwemerewe kurenza uturahure 2 niba ushaka ko gahunda yo kubaka umushyikirano wanyu igenda neza.

4.     Bière/ beer (byeri)

Uzumva bamwe bayita ka rufuro cyangwa se ikiyeri, iki kinyobwa gifasha abagabo binyuze muri phytoestrogène (fito-esitorojene) iba muri byeri iyi ikaba imeze nk’umusemburo wa Estrogene (esitorojene) uzwiho gufasha umugabo gutinda mu gikorwa. Yongera ubushake kandi igatuma amaraso atembera neza bityo igikorwa kikagenda neza. Hari byeri ziba zongewemo izindi nkabura nka tangawizi n’ibindi, izo zaba nziza kurushaho ariko ukibuka ko iyo zibaye nyinshi byose bipfa.

Ibirahure bibiri biba bihagije.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Grace Kageme A professional journalist with a bachelor's degree in journalism from Institut Catholique de Kabgayi ICK. Owner of KAGEME TV YouTube channel. Sub program manager at Isango stars LTD. Radio presenter and Tv news anchor.