Imikino abakundana bakina ikongera urukundo hagati yabo

Niba ushaka kugirana ibihe bidasanzwe n'umukunzi wawe muzakine iyi mikino 5 izabafasha kongera urukundo no kugirana ibihe bitazibagirana.

Oct 3, 2023 - 10:01
Oct 4, 2023 - 11:27
 4
Imikino abakundana bakina ikongera urukundo hagati yabo

 

IMIKINO ABAKUNDANA BAKINA IKONGERA URUKUNDO HAGATI YABO

Kimwe mu bintu biryoshya urukundo ndetse bigatuma abakundana bagirana ibihe bitazibagirana harimo imikino bakina, gusa imikino yose si ko yongera urukundo rw’abakunda.

Ni yo mpamvu twaguteguriye imikino 5 yatuma urushaho kumenya umukunzi wawe, mukagirana ibihe bidasanzwe kandi mukarushaho kongera urukundo hagati yanyu.

Iyo mikino ni iyi:

  1. UMUKINO W’UKURI KUMWE N’IBINYOMA BIBIRI

Abakundana bakina uyu mukino ari babiri bagamije kurushaho kumenyana

Uko ukinwa: Ubwira umukunzi wawe ibintu 3 kuri wowe muri ibyo bintu umubwiye hakaba harimo ibyo ubeshya 2 n’ikindi kimwe wavugishijeho ukuri

Hanyuma ukamusaba gufora ibiri ukuri n’ibitari ukuri

Ibi bituma umenya niba umukunzi wawe akuzi neza koko, gusa bisaba ko umubwira ibintu abona ko wakora kugirango atabifora byoroshye umukino ukabiha

2. UMUKINO W’AGAKARITO K’URUKUNDO (LOVE BOX/ BOITE D’AMOUR)

Uyu mu kino ukinwa n’abakundana babirimo neza cyangwa se bamaranye igihe

Uko ukinwa: Mufata udupapuro buri wese akandikaho ibyo yifuza ko mugenzi we amukorera, buri gapapuro kajyaho ikintu kimwe ushaka ko umukunzi wawe akora cyangwa ko mukorana, mugashyira mu gakarito mugacugusa bikivanga.

Iyo mwese muri bushyire mu gakarito ibyifuzo byanyu biba byiza mushyize ku mpapuro zidasa kugirango hatagira utombora icyifuzo cye cyangwa se mugafata udukarito tubiri buri wese akajya afata agapapuro mu gakarito k’umukunzi we maze agashyira mu bikorwa ibyifuzo bye.

Iyo ibyifuzo mwashyizemo ari ibintu mushobora gukora mufatanyije, mubishyira mu gakarito kamwe, hagira utombora icyifuzo kabone n’ubwo yaba ari we wagisabye mukagishyira mu bikorwa

Uyu mukino utuma abakundana bagirana ibihe byiza mu rukundo rwabo, gusa kugirango uryohe bisaba gushyiramo ibintu bisekeje cg se ibituma mwinezeza.

3. UMUKINO WO KUVUGISHA UKURI CYANGWA GUKORA ICYO BAGUSABYE (ACTION OU VERITE/ TRUTH OR DARE)

Uyu mukino unakunze gukinwa n’incuti zisanzwe, abakundana nabo bawukina ugatuma bagirana ibihe byiza

Uko ukinwa: Ubaza umukunzi wawe niba arahitamo ukuri cyangwa ibikorwa, yamara guhitamo ukabona kumubaza.

Iyo ahisemo kuvugisha ukuri uhita umubaza ikibazo runaka yaba ku hahise he, ku buzima bwe busanzwe cyangwa ku hazaza agahita asubiza ikibazo wamubajije atakubeshye.

Iyo yahisemo gukora icyo umubwiye, umuha ikintu runaka akora cyangwa se agukorera, gusa nturengere ngo umusabe ibintu byashyira ubuzima bwe mu kaga, ahubwo nk’abakundana ushaka ibintu akora bituma mugirana ibihe byo kwishimana kandi bitazibagirana.

 4. UMUKINO WO GUTEKA NO KURYA

Ku bantu bakundana bakunda guteka cg se bakunda kurya, uyu mukino uba mwiza cyane

Uko ukinwa: buri wese ajya mu gikoni agateka utuntu ashaka tworoheje kandi dushya vuba ariko akabiteka mugenzi we atabireba, yarangiza guteka agapfuka mu maso umukunzi we n’igitambaro maze akamusaba kurya ku byo yatetse ku buryo amenya buri kintu cyose uwabitetse yashyizemo

Kugirango umukino uryohe bisaba ko uteka ibiryo abiteka mu buryo bwihariye cg se agashyiramo ikintu badasanzwe bashyiramo.

Ku bantu badakunda guteka ariko bakunda kurya ibintu bitandukanye, mwagura ibintu bimwe ariko bikorwa n’inganda zitandukanye ukagenda umubaza icyo ariyeho ari iki cyarakozwe n’uruhe ruganda.

Urugero niba umukunzi wawe akunda biscuit (ibisuguti) ushobora kugura biscuit zitandukanye ariko zikoze kimwe (niba ari uruziga zose zikaba uruziga) hanyuma ugafungura buri paki ugashyira ku isahane akajya afora ngo iyi biscuit ndiye yitwa gutya ikorwa n’uru ruganda.

No ku bakunda byeri wasuka byeri zitandukanye mu birahure bisa agafora iyo anyoye ari iyihe.

Gusa ibiryoha ni ukuvumbura ibyo wakoresheje uteka ibiryo kuko uba ushobora kumujijisha ukongeramo akantu atapfa kuvumbura.

5. UMUKINO WO GUFORA INDIRIMBO CYANGWA FILME (FIRIME)

Uyu mukino uryoha iyo mwese mukunda umuziki cyangwa se mukunda firime

Uko ukinwa: Mu gufora indirimbo ubwira umukunzi wawe ijambo cg interuro iri mu ndirimbo runaka agafora izina ry’indirimbo n’uwayiririmbye.

Iyo gufora agendeye ku ijambo bimunaniye uririmba ho gato kugirango umufashe kwibuka

Iyo byose bimunaniye umuha igihano ubundi ukayimubwira

Mu bihano wamuha harimo nko kugukorera massage, kuguterura cyangwa kuguheka, kugutekera, kukuririmbira, kukubyinira n’ibindi byinshi bitewe n’uko mubanye

Mu gufora firime (Film/Filme): mufata firime nshya mugiye kureba mugafora amagambo cyangwa interuro byibura eshatu ziri bukoreshwe muri firime ubundi mukayirebana munategereza kureba ko ya magambo mwavuze bari buyavuge koko, ibi bituma mureba firime mwishimye mwatsinda mukihemba mwatsindwa mukongera mugakina gutyo gutyo..

Ubundi buryo bwa kabiri kuri firime: ukina firime ho akantu gato cyane uhereye mo hagati umukunzi wawe agafora izina ry’iyo film yatsindwa ukamuha igihano.

Kageme Grace

 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Grace Kageme A professional journalist with a bachelor's degree in journalism from Institut Catholique de Kabgayi ICK. Owner of KAGEME TV YouTube channel. Sub program manager at Isango stars LTD. Radio presenter and Tv news anchor.