UBWOKO 7 BW’URUKUNDO ABAKUNDANA BABANAMO

urukundo abantu bakundana ruba mu byiciro birindwi bitewe n’ibyo rwubakiyeho mu bintu bitatu by’ingenzi bishimangira urukundo cyangwa se urukundo rwubakiraho

Jan 16, 2024 - 11:11
Jan 16, 2024 - 11:22
 7
UBWOKO 7 BW’URUKUNDO ABAKUNDANA BABANAMO

UBWOKO 7 BW’URUKUNDO ABAKUNDANA BABANAMO

Abahanga mu mitekerereze ya muntu by’umwihariko mu rukundo no mu mibanire y’abakundana (la psychologie du couple ou de l'amour) bifashishije ubushakashatsi bwakozwe na  Dr Robert J. Sternberg inzobere mu mitekerereze ya muntu akaba n’umwarimu muri kaminuza bwemeza ko urukundo rwubakira ku bintu bitatu by’ingenzi ari byo:  

·      Kugirana umubano wihariye utuma wumva uwo muntu afite umwanya udasanzwe mu mutima wawe (l'intimité)

·       Kuba hari rukuruzi hagati yanyu ituma wumva waramwihebeye, agukurura cyangwa yaguhora iruhande (la passion)

·        Ndetse no kuba mufitanye imishinga y’ahazaza kandi y’igihe kirekire ari nabyo bituma muhitamo kubana (l'engagement)

Kubw’ibyo rero, urukundo abantu bakundana ruba mu byiciro birindwi bitewe n’ibyo rwubakiyeho muri ibi bitatu by’ingenzi

Dore ubwoko 7 bw’inkundo abakundana babamo:

 

1.  Urukundo rwa gicuti (L'amitié) :

uru ni urukundo ukunda umuntu kuko wumva ko ari ingenzi mu buzima bwawe ndetse afite n’umwanya udasanzwe mu mutima wawe ariko bikaba bigarukira aho gusa, nta byiyumvo bindi bigukurura kuri we ngo ube wamwifuza cyangwa se ngo mube mwabana.

Rwubakiye kuri intimite gusa.

 

2.  Urukundo rw’irari ( L'amour entice): 

Uru rukundo ni rwa rundi rutuma wumva hari rukuruzi hagati yawe n’umuntu, ukumva atakuva iruhande ndetse ukanamwifuza ariko nta gahunda yo kubana nawe ufite ndetse rimwe na rimwe nta n’ubwo uba wumva afite umwanya udasanzwe mu mutima wawe. Uru runazamo kwa kundi uhura n'umuntu ukumva ikibatsi kiragurumana ariko uko mugirana ibihe byiza birimo no kuryamana bikagenda bishira.

Rwubakiye kuri passion gusa.

 

3.  Urukundo rw’icyuka cyangwa se rurimo ubusa (L'amour vide) :

Uru rukundo rushingira gusa ku nshingano zihuza abitwa ko bakundana, ni hahandi usanga abantu babana  kubera ko bafitanye abana cyangwa izindi nyungu zituma bakomeza kubana ariko mu by’ukuri ntawugifitiye undi ya marangamutima atuma amwifuza cyangwa se amufata nk’ufite umwanya udasanzwe mu mutima we. Uru rukundo rugaragara mu ngo nyinshi z’abashakanye aho abantu baba badafitanye rwa rukundo rw’ikibatsi ndetse nta n’ugifitiye undi rukuruzi ituma yumva atamuva iruhande, ahubwo bagakomeza kubana kubera abana bafitanye cyangwa se gutinya uko hanze bavugwa baramutse batse gatanya.

Rwubakiye kuri engagement gusa.

 

4.  Urukundo rwa nyarwo (L'amour romantique) :

Uru ni rwa rukundo rushyuha mu minsi ya mbere abantu bahararanye ariko bigakomeza, uru rukundo rurangwa n’amarangamutima atuma wumva wa muntu afite umwanya w’agaciro mu mutima wawe ndetse akaba anagukurura ku buryo uba wumva atakuva iruhande, mbese agutera kumwifuza. Gusa n’ubwo uba umukunda by’ukuri uba wumva kubana gutyo bihagije atari ngombwa kubaka urugo, gusa iyo abafitanye uru rukundo bateye intambwe yo kubana kandi bagakomeza uru rukundo bagira urugo rwiza.

Rwubakiye kuri passion na intimite .

 

5.  Urukundo rw’abafatanyacyaha (L'amour complice) :

Uru rukundo ruba rwubakiye ku bucuti ndetse no gufatanya mu kubakana ahazaza, aho usanga abantu bizerana, bubahana, baganira byose ndetse bafitanye imishinga, bafatanya mu gufata imyanzuro n’ibyemezo ariko nta rukuruzi iri hagati yabo ituma umwe yifuza undi.

Uru rukundo runaba mu bashakanye bamaranye igihe aho usanga barabaye incuti za hafi zibana, zifatanya mu kwita ku rugo ariko ntawurarikira undi, ayo marangamutima yarashize.

Rwubakiye kuri intimite na engagement

 

6.  Urukundo rwo kwishimisha cyangwa rw’ubusazi (L'amour admiratif/ fou) : 

Uru rukundo ruba ku bantu bahisemo kubana kubera rukuruzi iri hagati yabo, aha usanga ba bantu bagira abakunzi ba rwihishwa baba babanye muri ubu buryo, nta mishinga miremire bagirana mbese baba babanye ku bw’ibyo bakeneranaho mu kwinezeza ariko aho bitandukanira n’irari ni uko aba bashobora kurambana imyaka myinshi bibaniye muri ubu buryo.

Rwubakiye kuri engagement ariko itari iyo kubaka urugo ahubwo yubakiye kuri passion gusa.

 

7.  Urukundo rwuzuye (L'amour accompli / consommé):

Uru rukundo rwujuje bya bintu bitatu by’ingenzi biranga urukundo, abarufitanye baba bakundana byuzuye, buri wese aba yumva mugenzi we afite umwanya udasanzwe mu mutima we, aba amwiyumvamo ndetse hari ikibatsi kibakurura gituma umwe yifuza undi ndetse yumva atamuva iruhande, aba kandi baba banafitanye imishinga yo kubana akaramata no kubakana umuryango.

Izo ni zo nkundo abakundana kuri iyi si babamo, ese wowe usanze ukundana uruhe ?

=============

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Grace Kageme A professional journalist with a bachelor's degree in journalism from Institut Catholique de Kabgayi ICK. Owner of KAGEME TV YouTube channel. Sub program manager at Isango stars LTD. Radio presenter and Tv news anchor.