Umugore wa Justin Bieber, Hailey yavuze impamvu yahishuye ko atwite

Umugore w'umuhanzi Justin Bieber witwa Haily Bieber yavuze ko impamvu yahishuye ko atwite nyuma y'igihe yarabihishe, ari ukugira ngo ubu abe aryoherwa na byo.

Jul 24, 2024 - 07:29
Jul 24, 2024 - 09:40
 0
Umugore wa Justin Bieber, Hailey yavuze impamvu yahishuye ko atwite

Hailey Baldwin washakanye n'icyamamare mu muziki w'Isi gikomoka muri Canada, Justin Bieber, yavuze ko hashize amezi atandatu (6) yarahishe ko atwite, n'umubiri we urabimwemerera ntiyagira inda nini, ariko nyuma yaje gufata umwanzuro wo kubimenyesha Isi ko atwitiye umugabo we, kugira ngo aryoherwe n'igihe gisigaye ngo yibaruke imfura.

Justin Bieber na Hailey Baldwin cyangwa se Hailey Bieber bamaze igihe cyigera ku myaka itandatu babana nk'umugabo n'umugore, ariko nta mwana barabyarana, baherutse guhishura ko bitegura kwakira imfura.

Mu kiganiro na W Magazine, Hailey Baldwin yavuze ko babivuze hashize igihe atwite kuko yarafite gahunda yo kuzabigira ibanga kugeza abyaye, ariko yasanze bitamuryohera.

Ati:"Nari mfite gahunda yo kubigira ibanga kugeza mbyaye; nagize umubiri mwiza ku buryo inda yageze mu mezi ane utabimenya ko ntwite, nashoboraga no kwambara umupira munini ntimuzabimenye, ariko nyuma numvise ntashobora uwo mutwara."

"Natekereje ko mbitse ibanga rikwiye kumenwa, abantu bakumva inkuru nziza, ibyo byahoraga binkomanga ku mutima, nkumva simerewe neza, nahise mpitamo kubivuga, ubu ndumva nyuzwe, ndaryohewe no kutwita."

Muri Gicurasi 2024 nibwo Haily Bieber na Justin Bieber basangije abakoresha urubuga rwa Instagram, urukurikirane rw'amafoto agaragaza ko Hailey Baldwin akuriwe, icyo gihe inda yari igeze mu mezi atandatu, bivuze ko ari mu gihembwe cya nyuma ubundi akibaruka.

Hailey Bieber aryohewe no kutwita

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow