Phiona Nyamutoro yahishuye ukuntu yahuye na Eddy Kenzo

Umugore w’umuhanzi Eddy Kenzo witwa Phiona Nyamutoro yavuze ko yahuriye na Eddy Kenzo mu mujyo w’ubucuruzi.

Aug 27, 2024 - 18:38
Aug 27, 2024 - 19:07
 0
Phiona Nyamutoro yahishuye ukuntu yahuye na Eddy Kenzo

Umunyamabanya wa Leta muri Minisiteri ishinzwe iterambere ry’umutungo kamere n’ingufu muri Uganda, Phiona Nyamutoro utajya asiba kugaragaza urwo akunda umuhanzi Eddy Kenzo, kuri uyu wa 27 Kanama 2024 yongeye kubigarukaho ahishura urugendo rw’urukundo rwe na Kenzo.

Uyu Nyamutoro aherutse guhamya ko ari umugore wa Eddy Kenzo ndetse ategura ikirori cyo gutaha ibikorwa remezo birimo umuriro w’amashanyarazi wubatswe mu gace kitwa Nebbi no gushima Imana ko yagizwe Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe iterambere ry’umutungo kamere n’Ingufu. Muri icyo kirori, umushyitsi mukuru yari Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni.

Icyo gihe Phiona Nyamutoro afashe ijambo yasabye umwanya Perezida Museveni ngo ashimire umugabo we Eddy Kenzo.

Yongeye kugaruka ku nkuru y’urukundo rwe n’umugabo we Eddy Kenzo. Yagize ati:”Mbanze mbamenyeshe ko Eddy Kenzo atandukanye n’abandi bagabo, ni umugabo mwiza w’ikitegererezo! Eddy Kenzo sinari nzi uwo ari we;  twaravuganye ansaba ko twahura , tujya guhura mu mutwe niyumvishije ko ari umusore mugufi, ariko mubonye naratunguwe kuko nabonye ari umusore muremure, ahita anyibwira ati: Njye nitwa Eddy Kenzo.”

“Icyo gihe bwa mbere duhura bwari mu buryo bw’ubucuruzi. Twongeye guhura bwa kabiri na bwo turi mu bintu by’ubucuruzi, yahise ansaba ko namubera umugore! Naratunguwe! Kubera iki! Umuntu twahuye rimwe turongera duhura bwa kabiri, none ngo dukore ubukwe! Nshyingiranwe n’umunyamuziki! Icyo gihe naranacyebutse ndeba ku ruhande niba nta wundi muntu ari kubwira nsanga ninjye!”

Yongeyeho ko byamunaniye kubyakira akajya yibaza ukuntu yaba agiye kurushinga n’umuhanzi. Byarangiye yemeye ubwo busabe aza gushyingiranwa na we (Eddy kenzo).

Mu mwaka wa 2022, hari igitaramo cya Eddy Kenzo cyigeze gukorerwa mu mujyi wa Kampala cyateguwe na Phiona Nyamutoro. Ibyo bigaragaza ko bamaranye iminsi amufasha mu bijyanye n’umuziki harimo no gutegura ibitaramo bye.

Kuba Eddy Kenzo yarashatse Phiona Nyamutoro byatumye aba hafi cyane ya Perezida Museveni, none aherutse kumugira Umujyanama Mukuru we mu bijyanye n’ubuhanzi.

Phiona Nyamutoro yahishuye ko ubucuruzi ari bwo bwamuhuje na Eddy Kenzo

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow