Ikipe Ed Sheeran aherutse gutangamo amafaranga itsindiwe imbere ye
Umuhanzi Ed Sheeran ni umwe mu bakurikiye umukino w’ikipe yihebeye ya Ipswich Town yatsinzwemo na Liverpool ibitego 2-0.
Edward Christopher Sheeran MBE uzwi mu muziki nka Ed Sheeran aherutse kugura imigabane ingana na 1.4% mu ikipe yitwa Ipswich Town ikomoka mu mujyi abamo wa Ipswich. Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 17 Kanama 2024 Ipswich Town yakiriye Liverpool kuri sitade yitwa ‘Portman Road,' uwo muhanzi ni umwe mu bitabiriye uwo mukino maze itsindwa 2-0.
Iyi kipe ya Ipswich Town yari imaze imyaka igera kuri 22 idakina icyiciro cya mbere cya Shampiyona y’Abongereza (English Premier League) ubwo yayiherukagamo mu mwaka wa 2002. Yagarutse itangira imikino ya shampiyona yakira imwe mu makipe y’ubukombe mu Bwongereza, Liverpool.
Mbere yuko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza itangira, yeretswe urukundo n’abantu batandukanye barimo na Ed Sheeran. Yaciye kuri Instagram atangaza ko yayitanzemo amafaranga; aguramo umugabane ungana na 1.4%.
Yagize ati:”Nishimiye kumenyesha ko namaze kugura umugabane muto mu ikipe yo mu mujyi wanjye ‘Ipswich Town.’ Ni inzozi z’abafana b’ikipe y’umupira w’amaguru kugira umugabane mu ikipe bafana; bituma uza muri banyirayo, ndumva amashimwe andusha imbaraga ku bw’aya mahirwe.”
“Mu mupira w’amaguru habamo ibyiza n’ibibi. Ntabwo ntanze ayo mafaranga kugira ngo mbe umwe mu bayobozi bayo, ni ugufasha ikipe nkunda kugira ngo izanshimishe.”
Ed Sheeran wifuzaga ko abona itangira itsinda Liverpool, yatangiye inyuranya n’intekerezo ze. Iyo kipe yari yatangira abakinnyi: umuzamu Walton, imbere ye hari, Tuanzebe, Woolfenden, Greaves, Davis, Morsy, Luongo, Burns, Chaplin, Hutchinson na Delap.
Ikipe ya Liverpool yatangiranye umuzamu, Alisson, imbere ye; Robertson, Jarell Quansah, Virjil Van Dijk na Alexander Arnold, mu kibuga hagati hari Dominik Szoboszlal, Ryan Gravenberch na Alexis Mac Allister, batakisha; Luis Diaz, Diogo Jota na Mohamed Salah.
Ibitego byombi bya Liverpool byabonetse mu gice cya kabiri; icya mbere cyatsinzwe na Diogo Jota ku munota wa 60’ naho icya kabiri cyatsinzwe na Salah ku munota wa 65.’ Umukino uhita urangira ari ibitego 2 bya Liverpool ku busa bwa Ipswich Town.
Ed Sheeran yaciye kuri Instagram ahamya ko yamaze kugura umugabane muto muri Ipswich Town
Birangiye Liverpool itsinze Ipswich Town ibitego 2-0
Ed Sheeran ni umwe mu bitabiriye uwo mukino wahuje Ipswich Town na Liverpool
What's Your Reaction?










