Papa Leo XIV yarakajwe no kutitabirwa telefone
Papa Leo XIV amaze gutorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi ku wa 08 Gicurasi 2025 yafashe telefone ahamagara mukuru we, John Prevost ariko ntiyakwitaba telephone.
Ku mugoroba wo ku wa 08 Gicurasi 2025, Papa Leo XIV yanditse amateka yo kuba Papa wa Mbere ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Ni ibintu byamushimishije cyane ariko mbere yuko agira undi muntu abibwira yafashe telefone ahamagara mukuru we, John Prevost, ariko amubura inshuro nyinshi kubera yarimo atanga ibiganiro kuri radio, televiziyo no ku bitangazamakuru byandika. Bityo yarabuzwe kuri telefone bibabaza Papa Leo XIV wagira ngo amubwire inkuru nziza.
Ni umugoroba wari udasanzwe ku Bakiristu Gatolika ariko nanone wabereye umugisha Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu mateka yayo itarigeze ikomokamo Umupapa.
Byanyuze cyane abo mu muryango we maze na we ashaka kubasangiza uko yiyumva aciye kuri mukuru we, John Prevost, ku bw'amahirwe make aramubura.
Mu mashusho magufi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga n'igitangazamakuru Associated Press agaragaza mukuru wa Papa Leo XIV aza akongera agahamagara Papa akamwitaba wumva yababajwe nuko yanze kwitabirwa telefone.
John Prevost amubwira ko atamwitabye kubera buri gitangazamakuru cyashakaga gukorana na we ikiganiro. Bavugana umwanya muto, Papa agahita akupa telefone.
Papa Leo XIV yamaze kwimikwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi aho yasimbuye Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata 2025.
What's Your Reaction?










