Nyagatare: Kugabanya igiciro cy'ifumbire byongereye umusaruro

Bamwe mu bahinzi b’umuceri bo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko kuba Leta yaragabanyije igiciro cy’ifumbire byatumye abahinzi babasha kuyigura biboroheye bituma umusaruro wiyongera.

Aug 15, 2023 - 19:36
 0
Nyagatare: Kugabanya igiciro cy'ifumbire byongereye umusaruro

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bwo busaba aba bahinzi gukomeza gukora neza ibisabwa byose kugirango bazakomeze kubona umusaruro mwiza no mu bihe bindi biri imbere.

Koperative COOPRIM ni imwe mu makoperative ahinga umuceri mu kibaya cy’Umuvumba. Iyi koperative kuri hegitari 110 bahingaho mu gihembwe cy’ihinga gishize cya 2023 B bejejeho toni zirenga 406.

Bamwe mu bahinzi bo muri iyi koperative bavuga ko uwo musaruro wiyongereye bagereranije n’igihembwe cyabanjirije iki kuko ho bejeje toni 360.

Uku kwiyongera ku musaruro ngo byatewe nuko Leta yagabanyije igiciro cy’ifumbire bityo bikorohera buri muhinzi kuyigura, byongeye kandi ngo hari n’amahugurwa bahabwa kumuhingire y’umuceri.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asaba abihinzi gukomeza gushyira imbaraga mu buhinzi no gukora ibisabwa byose batanga umusaruro mwiza kugira ngo birusheho kubagirira akamaro.

Kuri ubu mu Karere kose ka Nyagatare mu gihembwe cy’ihinga gishize 2023B habonetse umusaruro w‘umuceri ungana na toni ibihumbi 7719.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow