Inkuru y'umugore, Rosanna wavuye mu bapfuye nyuma y'iminsi itatu

Umugore wo mu gihugu cya Kenya mu gace kwitwa Meru witwa Rosanna Kathure yabaze inkuru ye ukuntu umugabo we yamuhohoteye agezwa kwa muganga bakamujyana mu bitabye Imana (morgue).

Jun 4, 2025 - 13:26
Jun 5, 2025 - 14:37
 0
Inkuru y'umugore, Rosanna wavuye mu bapfuye nyuma y'iminsi itatu

Umugore wo muri Kenya, Rosanna Kathure yavuze ko yigeze gukubitwa bikomeye cyane n'umugabo we agejejwe kwa muganga bamufata nk' umupfu, bituma bamushyira mu cyumba cy'abitabye Imana.

Mu kiganiro yagiranye na TukoNews, Rosanna Kathure yahishuye intandaro y'amakimbirane yamugejeje ku ihohotera ryari rigiye kumwambura ubuzima.

Yagize ati:"Umugoroba umwe, nafashe umugabo wanjye ari gusambanira mu buriri bwacu n'undi mugore. Maze kubafata umugore yahise ahunga. Birumvikana byarambabaje ntonganya umugabo wanjye mubaza impamvu yanciye inyuma. Turakimbirana karahava."

"Muri uwo mugoroba, umugabo wanjye yahise afata umupanga n'injerikani mbona avuye mu rugo, ngira ngo aragiye koko, kumbe yahise agenda yihisha inyuma y'inzu. Yagarutse mu rugo saa tanu z'ijoro njye n'abana twaryamye. Amaze kwinjira mu nzu yahise antunga itoroshi mu maso, ndabaza nti:We muntu? Aransubiza ngo ni umugabo wawe."

"Dutangira gutongana, muri uko gutongana, mpita numva ari kunkatisha ikintu gityaye, antemagura mu isura, umutwe, inda n'amaguru."

Rosanna akomeza avuga ko abantu batabaye bakamujyana kwa muganga bikarangira bamushyize mu cyumba cy'abitabye Imana bategereje kujya gushyingurwa.

Ati:"Banyihutanye ku bitaro bya Maua ariko abaganga bafata umwanzuro wo kunkomezanya ku bitaro bya Meru Level 5, narahageze babona nashizemo umwuka banjyana mu cyumba cy'abitabye Imana (morgue) aho nagumye iminsi itatu, nkurwamo ku munsi wa kane."

Ababyeyi be bamenyeshejwe ko yitabye Imana ariko bo bavuga ko bashaka amakuru y'impamo bazikurira ku isoko. Banzura ko bazaza kumwirebera ku bitaro.

Aho yari yashyizwe haje undi mugore wo mu gace ka Nankuya aje gutoramo umurambo w'umukobwa we, arebye uwo mugore asanga umutima we uracyatera, atekereza ko namusigamo abantu bazakomeza kumufata ko yapfuye, yahise amenyesha abaganga baza bamukuramo basanga aracyahumeka, bakomeza kumuha ubutabazi arakira.

Yasigaranye ibikomere ku mubiri birimo uko yangijwe ijisho ry'ibumoso n'isura ye yangizwa n'ibikomere yatewe n'uwo mugabo we.

Muri Kenya ni hamwe mu hagaragara ihohotera rishingiye ku gitsina nk' ubu umwe mu baho bakoresha TikTok witwa Teacher Cillah ari gushakira ubutabera nyirasenge, Muthoni wishwe n'umugabo we, agahita ahunga agace yaratuyemo nk' uko bivugwa n'abana batatu yasize.

Teacher Cillah ababazwa nuko nta kirimo kirakorwa ngo uwo mugabo ashakishwe aryozwe ibyo yakoze.

Kathure avuga ko yakuwe mu bantu bitabye Imana aravurwa arakira

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow