Impamvu Donald Trump yamaze gufunga USAID
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika yamaze gufunga burundu ikigega mpuzamahanga cy'Amerika cyatangaga imfashanyo mu bihugu birenga 60 ku Isi.
Nk' uko Perezida w'Amerika, Donald Trump yabihigiye muri Werurwe 2025 guhagarika USAID, ku wa Kabiri tariki ya 01 Nyakanga 2025, cyafungiwe imiryango, ingengo y'imari yashyirwagamo irafungwa.
Icyo kigega cyashyirwagamo ingengo y'imari igera kuri miliyari 68 z' Amadolari y'Amerika. Ayo mafaranga yafashaga abatari bake batuye hirya no hino ku Isi cyane cyane abo ubuzima bwabo buri mu kaga.
Hari abafashwaga kubona imiti ibavura indwara zitandukanye, kubona ibiribwa, kubaka ibigo by'iterambere n'ibindi nk' uko byatangajwe na BBC.
Muri Mutarama 2025, Perezida Donald Trump amaze kurahirira kuyobora Amerika yavuze ko icyo kigega kigomba gufungwa ibihugu byafashwaga byiganjemo ibyo muri Afurika yo hepfo y'Ubutayu bwa Sahara na Aziya, bikigira.
Atanga impamvu ko yasanze amafaranga atangwamo ari impfabusa kandi yagafashije Amerika kwiyubaka ngo yongere ibe igihangange.
What's Your Reaction?








