Imodoka iteranywa mu masegonda 90: Tujyane mu ruganda rw’imodoka za Volkswagen

Aho wagera hose mu mihanda y’i Kigali, imodoka ifite ikirango cya VW ukubitana nazo. Ni ikirango cy’imodoka z’uruganda rwatangiye mu 1937 rufite intego yo gukora imodoka zihendutse kandi zibonwamo na buri wese.

Aug 15, 2023 - 21:23
 0
Imodoka iteranywa mu masegonda 90: Tujyane mu ruganda rw’imodoka za Volkswagen

Izina ryarwo risomwa mu buryo butandukanye kuko mu Cyongereza ni Volkswagen [Soma: Vokisi Wageni], mu gihe ku Badage benerwo ari [ Vokisi Vageni]. Mu myaka 86 uru ruganda rumaze, rubarizwamo ubwoko butandukanye bw’imodoka. Ni rwo rurimo imodoka za Audi, Bentley, Lamborghini, Porsche n’izindi.

Rwakoze imodoka zamamaye mu mateka y’Isi no mu Rwanda. Abakuze mwibuka izitwaga Kombi nubwo Abanyarwanda bazita “Ikombi”? Bajyaga bazifashisha bagiye gupakira ibintu bitandukanye. Ushobora no kuba wibuka izahimbwe Gikeri? Ni imodoka zifite amateka akomeye!

Ubu uru ruganda rumaze imyaka itanu rukorera mu Rwanda, aho ruteranyiriza imodoka. Gusa ibikorwa by’ishami ryo mu Rwanda, bishingiye ku rindi riri muri Afurika y’Epfo kuko ariho hari uruganda runini muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ruri ahitwa Kariega [Soma Kariyeha], rukora imodoka zo mu bwoko bubiri, Polo na Vivo. Zimwe zicuruzwa ku isoko ry’imbere mu gihugu, izindi zikoherezwa hanze mu mahanga nko muri Brésil, u Buyapani n’ahandi.

Ntabwo ibyuma byose bikenewe bikorerwa muri uru ruganda, hari ibiva hirya no hino ku Isi, igikorwa akaba ari uguteranya gusa. Mu byuma bikorerwa muri Afurika y’Epfo harimo nka “panels” zitandukanye z’imodoka za Polo.

Panels ni byo byuma biba bikingiye imodoka, urugero nk’ibiba hejuru gato y’amapine [ibyo mu Rwanda benshi bita ibati ry’imodoka], ibiba imbere munsi y’amatara [bamper] n’ibindi.

Mu rugendo IGIHE iherutsemo muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Johannesburg, twasuye uru ruganda i Kariega, rufite ubushobozi bwo guteranya imodoka zirenga 710 ku munsi.

Imbere mu ruganda, ibikorwa byinshi bikorwa na robot, abantu bakora akazi ni bake cyane. Ni robot ziterura ibyuma, ni zo zibiteranya, ni zo zisiga irange inyuma ku buryo imodoka isohoka isa neza.

Rugabanyije mu bice bibiri. Hari igice cya mbere cyita ku ibati ry’imodoka, ku buryo giteranya ibyuma ishusho y’imodoka ikagaragara. Icyo gihe haba hasigaye ikindi gice cyita ku bwiza, ari nacyo gishyirirwamo intebe na moteri ndetse n’amatara n’ibindi bifasha imodoka kujya mu muhanda.

Mu gice cya mbere, robots 600 ni zo zikoreshwa ariko zigafashwa n’abantu 600 baba bagenzura neza niba nta kosa ryabayemo. Gusa akazi kenshi kaba kakozwe na robots.

Muri iki gice, robots zose zikoreye akazi kazo mu gihe kimwe ku modoka imwe, byaba bisobanuye ko amasegonda 90 yashira imodoka yarangiye hasigaye kujya gushyiramo ibindi bice.

Mu gice cya kabiri, ni ho imodoka nyayo ikorerwa. Bafata cya gice cy’inyuma kiba cyateranyijwe, bagatangira gushyiramo ibindi byose imodoka ikenera. Guhera ku mapine, amatara, intebe, moteri, amavuta na lisansi byose bishyirwamo mu mwanya muto.

Intebe na moteri bishyirwamo na robot ubwayo mu gihe ibindi bice hari aho umuntu afasha robots gutunganya aho icyuma runaka kigomba kujya cyangwa se akagishyiramo n’intoki.

Robot niyo ishyiramo amavuta, icyo umuntu akora ni ugucomeka umugozi gusa aho amavuta ajya. Igice kiba kigomba kwitonderwa, ni uguhuza moteri n’imodoka isanzwe. Ubirebye ni ibintu bigoye ariko robot nta masegonda 30 imara ibikora.

Moteri icuruzwa na robots, hanyuma imodoka nayo ikaba iri gukururwa n’ikindi gice hejuru. Iyo ibyo bice byombi bigeze aho bigomba guhurira, robots izamura moteri ikayitereka mu modoka, igafunga amaburo mu kanya gato cyane.

Ni cyo gice cy’ingenzi kuko gifatwa nk’ubukwe, ni uguhuza ibice bibiri biba bigiye kubana iteka.

Muri iki gice cya nyuma ni ho harimo abakozi benshi kuko ho bagera ku 1000 cyane ko usanga bagenzura ko niba ari itara ryashyizweho neza, kandi icyo gihe muri buri rubavu rw’imodoka haba hari imokozi uyigenzura. Ntabwo ari umwe uyigenzura wenyine ahubwo usanga bafatanyije ari babiri.

VW mu Rwanda ifite gahunda yo guteranyiriza mu Rwanda imodoka nibura 1000 ku mwaka. Ntabwo uyu mubare uragerwaho, ariko abayobozi b’uru ruganda basobanura ko intumbero yabo ya mbere atari uguteranyiriza mu Rwanda imodoka nyinshi, ahubwo ari ukurwifashisha mu kureba uko bakomeza gushinga ibirindiro muri Afurika, barugeragerezamo ibintu bitandukanye.

Mu modoka nshya za VW zitezwe mu Rwanda mu gihe cya vuba hari Amarok nshya na Polo Track yakorewe bwa mbere muri Brésil. Izi zose zizaza zikorera mu ngata Virtus imaze igihe gito.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow