Ijuru ryarururutse rikora ku Isi! Tujyane i Kibeho, aho Bikira Mariya yabonekeye

Ahagana Saa 12:35 z’amanywa yo ku wa Gatandatu tariki 28 Ugushyingo 1981, nibwo Umubyeyi Bikira Mariya yahamagaye uwari umwana w’umukobwa wigaga mu Ishuri ryisumbuye ry’abakobwa rya Kibeho, ku musozi wa Nyarushishi mu Karere ka Nyaruguru.

Aug 15, 2023 - 21:24
 0
Ijuru ryarururutse rikora ku Isi! Tujyane i Kibeho, aho Bikira Mariya yabonekeye

‘Bikira Mariya’ waje mu ishusho yera, ntabwo yigeze ahamagara mu izina uwo mwana wari mu kigero cy’imyaka 16, yari umunyeshuri mu mwaka wa mbere, nibwo yari akigera kuri iryo shuri kuko yari yaje gutangira amasomo ye mu mashuri yisumbuye atinze.

Abanyeshuri bari ku meza bari kurya ibya saa Sita, uwo mubyeyi Bikira Mariya yahamagaye umwana witwa ,Alphonsine Mumureke, amubwira ati ‘Mwana wanjye’, undi aramubaza ati ‘uri nde’? aramusubiza ati ‘Ndi Nyira wa Jambo’.

Ibyabaye kuri Mumureke abantu barimo abo biganaga ntabwo babyemeye yewe n’abandi bantu , dore ko bamwe bavugaga ko ari iby’iwabo byamufashe cyane ko yavukaga i Kibungo aho bari bazwiho kugendera ku ‘Gataro’.

Mumureke yarongeye arabonekerwa, buracya arongera arabonekerwwa, kugeza ubwo abana biganaga bamuhinduye ‘ni ayo’, agera ubwo abwira ‘Bikira Mariya’ ati ‘wabonekeye undi’ , aza kubonekera Mukamazimpaka Nathalie- icyo gihe hari tariki 12 Mutarama 1982.

Kuri Mukamazimpaka, abantu bashatse kubyemera kubera ko bari bazi ko ari umuntu ukunda gusenga, yewe utaranasaragurikaga, gusa hari abanze kubyemera bavuga ko n’abasanzwe basenga bagezwemo.

Tariki 2 Werurwe 1982, Bikira Mariya yabonekeye Marie Claire Mukangango. Amabonekerwa yarakomeje, ava aho abanyeshuri bariraga, yimukira aho bararaga.

Tariki 31 Gicurasi 1982, nibwo amabonekerwa yasohotse, ajya hanze, ndetse tariki 15 Kanama 1982, amabonekerwa yimukira kuri ‘Podium’ ahari hateraniye abantu benshi.

Ni tariki yari isanzwe yizihirizwaho Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, ariko kuva icyo gihe abakirisitu batangiye kuyibonamo kurushaho.

Abana Bikira Mariya yabonekeye, yabahaye ubutumwa bukomeye ku Isi, kuko nka Mukamazimpaka yaramubwiye ati “Nimusenge cyane kuko Isi ari mbi , mukunde ibyo mu ijuru kuko iby’Isi bishira vuba. Mwitonde kandi murangwe n’urukundo, kwitanga no kwiyoroshya kandi mugarukire Imana.”

Ayo magambo yamuteye ubwoba, ariko yayafashe nk’ubutumwa bukomeye bwanahise bumuhindura, abari bamuzi mbere batangazwa cyane n’ibyamubayeho.

Mukangango we yagiye ahabwa ubutumwa bwo kwamamaza ishapure y’ububabare.

Yanamuhishuriye byinshi birimo ko Isi igenda imera nabi cyane, kandi ko u Rwanda rugeze ahakomeye (muri icyo gihe), amubwira ko abantu bakwiriye guhinduka no gusenga cyane.

Uko amabonekerwa y’i Kibeho yemejwe

Muri Werurwe 1982, hashyizweho komisiyo yari igezwe n’ahaganga, yakoze igenzura kugeza ubwo hafashwe icyemezo cyemeza burundu iby’amabonekerwa ya Kibeho.

Muri Gicurasi uwo mwaka, hashyizweho abahanga mu bya Tewolojiya, nabo bakora ubugenzuzi kugeza tariki 29 Kamena 2001, ubwo hatangazwaga icyemezo gikemura burundu ibirebana n’amabonekerwa ya Kibeho.

Habanje gukorwa ubucukumbuzi bushyikirizwa Abepiskopi bo mu Rwanda, bwoherezwa i Roma, aba ariho hafatirwa umwanzuro wa nyuma noneho ‘Umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro atangaza amabonekerwa ya Kibeho’.

Guhera icyo gihe, abantu baturutse hirya no hino ku Isi, batangiye kujya baza gusura aha hantu nyuma haza no kwitwa ku butaka ‘Butagatifu.’

Muri iyo myaka ya 2000, Harelimana Françis, yari ‘Umufaratiri mu Iseminari Nkuru ya Nyakibanda , atanga ubuhamya bw’uko i Kibeho hamufashije gukomera mu muhamagaro.

Ati “Twahururaga mbere tubona ari ibintu wagira uti reka tujye kureba ikijyanye abandi by’amatsiko, ariko uko igihe cyagiye gihita niko njyewe ubwanjye nasanze byaramviriyemo urumuri n’inzira yo gukomeza umuhamagaro wanjye.’’

Yakomeje agira ati “Bikira Mariya yabonekeye bariya bana batatu [...] yabonekeye bariya bana ari twebwe ashaka gusohozaho ubutumwa bwe, yabadutumagaho.”

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Padiri Harelimana waje kuba ‘Umupadiri’ ndetse kuri ubu akaba amaze imyaka itandatu ayobora Ingoro ya Bikira Mariya i Kibeho, yagarutse ku mpinduka zikomeje kugaragara kuri ubu butaka Butagatifu ndetse n’icyerekezo Kiliziya Gatolika ihafitiye.

Ati “Kibeho y’uyu munsi, ni Kibeho yakuze. Abantu bagenda aha kuva na cyera bari benshi ariko by’umwihariko ubu bafite inyota, kandi urabona ko ari ahantu Umubyeyi Bikira Mariya yaririye, Ijuru riramanuka rikora hasi, uko bwije n’uko bukeye rero abantu bagenda bamenya agaciro kaho.”

Kibeho yarakuze

Ku muntu uheruka i Kibeho mu myaka mike ishize, ubwo wavaga i Huye ukagera i Nyaruguru ivumbi ryakugeze mu mutwe cyangwa ibyondo bikaguheza mu nzira, ahageze uyu munsi yakumirwa.

Kuri ubu hari imihanda ya kaburimbo by’umwihariko kuva i Huye kugera mu marembo y’Ingoro ya Bikira Mariya, uba ugenda ku muhanda w’umukara. Inyubako zigezweho, amavuriro, imidugudu y’icyitegererezo n’ibindi bigaragaza impinduka nziza.

Padiri Harelimana avuga ko byose ari ibyo gushimira ubuyobozi bwiza bwatekereje ku guteza imbere aka gace gafatiye runini ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Ati “Hari impinduka zikomeye ku miturire, imigendere, dore dufite n’umuhanda wa kaburimbo. Kera twarazaga ugasanga umaze isaha yose mu nzira, cyangwa se imodoka ikanasaya ikaguma aho ngaho ntunahagere. Ubu urahagera byoroshye. Kera hari mu bihuru, ubu iyo Chapelle iri ahantu hagaragara bifatika.”

“Hari amajyambere yahageze kubera abagenda hano i Kibeho, imiyoboro y’amazi, amashyarazi, [...] ikindi ni iyo urebye imiturire, abantu benshi baza muri iriya minsi ibiri [Asomusiyo n’Umunsi w’Amabonekerwa ya Kibeho] ariko ntibyabujijwe n’abantu kubaka amahoteli meza.”

Ubuyobozi bw’Ingoro ya Bikira Mariya ya Kibeho na Diyosezi ya Gikongoro muri rusange butangaza ko Kibeho ikeneye kwagurwa, ikubakwa ku butaka bunini kuko ari ahantu hazahoraho kuzageza igihe cyose Isi izaba ikiriho.

Padiri Harelimana ati “Ntabwo wavuga ngo ni Kibeho y’uyu munsi, ngo izamara ikinyejana kimwe ibe irarangiye, oya , igihe Isi ari Isi, Kibeho ni Kibeho, igihe Kiliziya ari Kiliziya kandi yubatse ku rutare, Kibeho ni Kibeho. Urabona ko aha hantu twananiwe kuhakwirwa, ariko tubonye aho Kibeho yisanzurira, byadufasha kubika aya mateka y’umwihariko ku Isi yose.”

Padiri Harelimana agaragaza ko hari nk’ibice by’umwihariko bikwiriye kubakwa neza birimo aho Mukamazimpaka yakoreye igisibo cy’iminsi 14, atarya atanywa, aho bariya bakobwa bose babonekewe bararaga, aho bamaze amezi atandatu Bikira Mariya abasuriramo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru butangaza ko burimo gukora igishushanyo mbonera cy’Umujyi ari nacyo kizasiga kigaragaje uko Kibeho ikwiye kuba imeze, ubu no mu gihe kizaza.

Tariki 15 Kanama buri mwaka, Abakirisitu Gatolika n’abandi babarizwa mu yandi madini baturuka hirya no hino ku Isi, bagahurira i Kibeho mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.

Ni mu gihe tariki 18 Ugushyingo, buri mwaka hizihizwa Umunsi Mukuru w’Amabonekerwa y’i Kibeho. Ibi birori byose bibera i Kibeho ahari Ubutaka Butagatifu.

Usanga hakoraniye abantu benshi cyane, ku buryo nibura hashira nk’icyumweru cyose, abaturage baho barahanze imirimo irimo abacuruza ibikoresho byifashishwa mu gusenga nk’amashapure, imisaraba n’ibindi.

Hari kandi abacuruza ibyo kurya n’ibyo kunywa, baba bafite amaduka abicuruza ndetse n’abaturuka hirya no hino baje kubicururiza i Kibeho muri ibi bihe by’iminsi mikuru.

Abandi babyungukiramo ni abafite amacumbi akodeshwa dore ko ari benshi, ndetse kuri ubu harimo kuzamurwayo amahoteli agamije gufasha abo bashyitsi kuzajya babona aho barara.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow