Icyo Harmonize yavuze mbere yo kwanga Poshy Queen
Nyuma yo gusohokana ku munsi wahariwe Yanga FC, hagati ya Harmonize na Poshy Queen haravugwa urwango.
Harmonize warumaranye iminsi mu rukundo n'umukobwa ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga witwa Poshy Queen, yaretse kumukurikira ku rubuga rwa Instagram, na we ahita amureka kumukurikira. Biravugwa ko Harmonize yamwimye amafaranga, undi ahita amuta.
Ku Cyumweru tariki ya 04 Kanama, wari umunsi wahariwe ikipe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Tanzania yitwa Yanga FC, wabereye kuri sitade 'Benjamin Mkapa,' Harmonize yagaragaye yasohokanye na Poshy, agiye no ku rubyiniro gutaramira abari bitabiriye uwo munsi aramushyigikira.
Uwo muhanzi Harmonize ntiyasibaga kugaragara ari kugirana ibihe byiza n'uwo mukobwa w'ikimero ukunzwe ku mbuga nkoranyambaga, Poshy Queen, ariko ubu zabyaye amahari ntawe uri gukurikira undi ku rubuga rwa Instagram cyangwa ngo yongera gusangiza abamukurikira ibihe byiza bagiranye hagati yabo.
Mbere yuko Harmonize areka gukurikira Poshy Queen ku rubuga rwa Instagram, yagize ati:"Igihe cyose ntabwo umuntu aba afite amafaranga."
Ibitangazamakuru byo muri Tanzania byanditse ko Poshy Queen akunda kurya amafaranga umusore baba bakundana, yayamwima cyangwa se yayabura akamureka. Uyu mukobwa ngo arusha kurya amafaranga uwahoze akundana na Harmonize witwa Frida Kajala. Bavuga ko Poshy Queen yaba yarakomeje gusaba amafaranga Harmonize, undi akayamwima agahita amurakarira akamuta.
Harmonize yagiye mu rukundo na Poshy Queen amaze igihe atandukanye n'umukinnyikazi wa filime witwa Frida Kajala.
Harmonize ntagikurikira Poshy Queen
Poshy Queen na we ntagikurikira Harmonize
Harmonize na Poshy Queen bagiranye ibihe byiza
What's Your Reaction?










