Ibi uzabigerageze muri uyu mwaka mushya dutangiye
Mu gutangira umwaka mushya ni igihe cyo gufata ingamba nshya, ndetse ukagira byinshi usiga ugafata ibishya.
1. Buri mwaka ujye ufata icyemezo cyo kwihindura wowe ubwawe, n’uyu mwaka fata icyemezo cyo kuba wowe wanyawe.
2. Muri uyu mwaka mushya, shimira ko Imana yaguhaye intsinzi kubintu byinshi mu mwaka ushize.
3. Andika ku mutima wawe ko buri ari umunsi mwiza mu mwaka.
4. Umwaka mushya = Ubuzima bushya! Hitamo uyu munsi uwo uza kuba, icyo uza gutanga, uko uzabaho muri uyu mwaka.
5. Amakuru mabi ngufitiye nuko igihe kiguruka, kirihuta cyane. Amakuru meza nuko uri umuderevu, uri umushoferi, ni wowe wo guhitamo umuvuduko ugenderaho kugirango ugendane n’igihe kiruka.
6. Nubwo ibihe byashize, byagusize ibintu bitameze neza, ushobora gutangira bundi bushya.
7. Ibihe byawe bibi ntabwo byerekana aho ushobora kujya, ahubwo bigena gusa aho uhera.
8. Burimunsi ni intangiriro nshya kuri wowe. Izuba rirashe ni igice gishya mu buzima bwawe utegereje kwandika.
9. Kugirango ugire icyo ugeraho mu mwaka mushya, komeza kugira intumbero, utezimbere imyumvire myiza muri wowe kandi ushishikarire inzozi zawe.
10. Uyu mwaka njye nawe tuzafungura igitabo. Impapuro zacyo ziriho ubusa. Nitwe tugomba gushyiraho amagambo ubwacu. Igitabo cyitwa Amahirwe kandi igice cyacyo cya mbere ni Umunsi mushya.
11. Ibyo umwaka mushya uzaguha bizaterwa ahanini n'ibyo uzazana,uzapanga mumwaka mushya.
What's Your Reaction?










