IBANGA RY’UBUZIMA: Uyu munsi ukwiriye kurema impinduka
Buri uko uhumeka ni umugisha, buri segonda ni zahabu
Bifata amezi 9 kugirango uvukire muri iyi si ariko isegonda rimwe ushobora kuba uvuye mu buzima, niyompamvu ukwiye kubyuka buri munsi ushima Imana buri gitondo.
Kubyuka uri muzima ni umugisha, buri munsi mushya ni impano, ni amahirwe yo kuba mu buzima ndetse no kwita ku nshingano ufite zose.
Jya wishimira agahe gato ufite, wite kubo ukunda kandi ujye uba muri buri munsi ufite umugambi n’intego.
Ibuka, buri uko izuba rirashe ritwibutsa ko ubuzima ari impano itangaje, fata neza rero iyo mpano wahawe.
Buri munsi mushya ni amahirwe mashya, ibuka ko hari abatigeze babyuka uyu munsi , uri muzima kubera impamvu.
Icyo ukwiriye gukora mu masaha 24 ari imbere, ni ugukomeza kuzamuka, kuba ukomeye, kuba umunyabwenge no guha agaciro umunsi ufite.
Kugirango umunsi wawe ugende neza, ukwiriye kwizera ko uri buze gukora ibidasanzwe.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










