IBANGA RY'UBUZIMA: Ukwiye kugira umutima ushima mubyo ucamo byose

Sep 15, 2025 - 09:54
Sep 15, 2025 - 08:34
 0
IBANGA RY'UBUZIMA: Ukwiye kugira umutima ushima mubyo ucamo byose

Ikintu cyagufasha kubaho wishimye muri iyi si ugahagarika kuba wagira ishyari gusa n’ibindi ahubwo no kubyuka burimunsi ufite umutima wuzuye amashimwe nabyo ni ingenzi.

Uyu munsi wa none abantu benshi usanga ari ingayi, niba umuntu umukoreye ikintu ku buntu nta nicyo aguhaye cyangwa abyibwirije ejo yumva ko ukwiye gukomeza ukimukorere kugeza upfuye, wagihagarika gato akumva ko uri umugome, agatangira kukuvuga nabi ariko mubyukuri siko bikwiye kugenda.

Niba hari akantu gato umuntu agukoreye gakwiye kukunyura, niba ubyutse uri muzima byonyine utarwaye uziko hari abantu benshi barwaye byuka ushima Imana.

Niba ubasha kubona uko ugera mu kazi cyangwa ufite akazi jya umenya ko hari abantu badafite ubwo buryo.

Hari abantu batabonye ibyo biryo wowe wabonye, mu gihe wowe wenda wabibonye rimwe ku munsi hari undi uri kwibaza niba ari bubone icyo arya uyu munsi.

Ukwiye kugira umutima ushima kuko ibyo ufite cyangwa aho uri uyu munsi siho wari ejo hashize, kandi ibyo urimo wita bibi bishobora guhinduka bikaba byiza.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow