IBANGA RY’UBUZIMA: Ubuzima ntabwo buzagutegereza ngo ubanze umere neza, haguruka wikorere umutwaro wawe.
Ubuzima ntabwo buzagutegereza ngo ubanze umere neza, haguruka ikorere umutwaro wikoreye ukomeze urugendo kuko ubuzima nabwo budahagarara.
Ibihe bigoye bituma umenya itandukaniro ryo kuba uzi abantu no kuba ufite abantu. Nugera mu bihe bigoye nibwo uzamenya ko ufite abantu cyangwa uzi ranye n'abantu.
Nubwo wibuka aho uri kuva naho ushaka kugera amarira akakuzenga mu maso kubera ko wumva bigoye, ibinti bitoroshye, ahubwo jya usenga Imana kugirango urupfu rudakata iyo nkuru yose.
Uko waba uri mububabare gute, ntugatakaze icyizere kubera ko ibintu byiza biva mu bihe bibi, komeza usenge ndetse no gukomera, ubuzima buzahinduka.
Komeza ugende wicika intege, uko ibintu byaba bikomeye gute uyu mwanya, uko waba wumva uzitiwe, amajoro yose waba umara uri kurira wifuza ko ibintu byagenda mu buryo butandukanye, uko waba wabuze icyizere gute, ariko ndakwibutsa ko ibyo bitazahoraho igihe cyose, komeza ugerageze.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










