Ibanga ry'ubuzima ku bifuza ko umwaka utaha wazaba mwiza

Dec 31, 2025 - 14:34
Dec 31, 2025 - 14:38
 0
Ibanga ry'ubuzima ku bifuza ko umwaka utaha wazaba mwiza

Abantu benshi usanga bavuga ngo reka twizere ko umwaka utaha uzaba umwaka mwiza ariko ingengabihe cyangwa calendar ntabwo ihindura buri kimwe.

Ukwezi kwa mbere ntabwo ariko gukiza ibikomere, kuvuga ngo tugeze mu mwaka mushya ntabwo aribyo bihindura ibintu.

Gutangira umwaka mushya si itangiriro rishya ahubwo ni ugukomeza ubuzima, kuko ubuzima buracyari bwabundi ni bumwe, ibyo ukora ntibyahindutse, ahubwo n’undi munsi cyangwa ikindi gihe kiri kujya imbere.

Impinduka nyazo ushaka ntabwo ziza kubera ko ari umwaka mushya, ahubwo mu buryo ukomeza guhatana, ibyo uhangana nabyo, ugakomeza kwihanganira ibyo uhura nabyo ndetse ukagira ibyo ugenda wubaka gahoro gahoro mu bushobozi bwawe, ukagenda ukora kimwe kimwe kandi ukagikora neza mu gihe uri kugikora.

Philemon Burgin

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow