IBANGA RY’UBUZIMA: Kora cyane kugeze igihe ubukene bubuze address yawe
Kora cyane ubone amafaranga ku buryo umuntu nakoherereza amafaranga utazumva ko ukeneye gu posting screenshoots y’amafaranga bakoherereje.
Abantu bakora cyane kubera ko bamaze gusobanukirwa n’itandukaniro riri hagati yo kubwirwa ngo ikaze cyangwa uhorana ikaze ndetse no kubwirwa ngo ni wowe kandi?
Ukwiye gukora cyane mu buzima kuko abo utekereza ko bagufasha cyangwa bazagufasha wasanga aribo bari kukurwanya ahubwo.
Mu gihe abantu bagusetse kubera ko uri umukene ntuzabitindeho, ntuzumve ucitse intege, ahubwo byutsa intare iri muri wowe, kora cyane mu ibanga, umunsi umwe intsinzi yawe izahungabanya isi yose.
Kora cyane kugeze igihe ubukene bubuze address yawe, ntuzite ku bantu bavuga nabi ibyo uri gukora, wowe komeza uhange amaso kubyo urimo.
Philemon Burgin
What's Your Reaction?










