Elon Musk agiye gushyira ku isoko irobo itwita
Umuherwe Elon Musk yagaragaje ko agiye gushyira ku isoko irobo izajya ifasha umuryango kutwita nk’uko umugore atwita.
Elon Musk yatunguye Isi avuga ko agiye kumurikira abayituye irobo izajya ikora nk’umugore itwite amezi ikenda (9) ndetse inibaruke umuntu.
Uyu muherwe Elon Musk uyoboye urutonde rw’abaherwe bose batuye Isi biciye mu kuba afite ibigo karundura bimwinjiriza; ni nyiri urubuga nkoranyambaga rwa X (rwahoze ari Twitter). Si ibyo gusa kuko ni nyiri uruganda rukora imodoka ‘Tesla’ n’izindi z’ikoranabuhanga zirimo ‘Starlink.’ Yagaragaje ko azafasha umuryango awuha irobo ibatwitira umwana.
Arimo arakora irobo izajya itwita umwana amezi icyenda, ikamutwitira umuryango, abawugize [umugabo n’umugore] bakaba bakwigira ku murimo. Kugira ngo itwite bazajya bafata intanga z’umugabo bafate n’iz’umugore babihurize muri iyo robo, ubwo bazajya banazibangurizanyamo, zibyare igi ryabanguriwe ubundi rikuriremo amezi icyenda nyuma umwana avuke nk’uko abandi bana bavuka.
Impamvu yatumye akora iyo robo ngo ni ukugabanya umubare w’abagore bapfa babyara.
Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri iyo ngingo bavuze ko ari byiza dore ko uwo mugabo akunda cyane abagore n’abana. Abandi bakemanze iryo vumbura bavuga ko ari ikoranabuhanga agiye kuzana ryo kugira uruhare mu gushyira iherezo ku kiremwamuntu.
Elon Musk uri mu bahanga bakora za robo, aherutse kunengwa n’umukinnyi wa filime, Will Smith wavuze ko ari gukora robo ziteza ubushomeri agira n’amakenga ko umunsi umwe zizivugana abantu.
Elon Musk ari gukora irobo itwita nk'umugore
What's Your Reaction?










