Bruce Melodie yigaruye nyuma yo gushotora The Ben na Muyoboke
Umuhanzi Bruce Melodie yamaze gusiba ubutumwa yari yashyize ku rubuga rwa Instagram, bwagarukaga ku buryo mugenzi we The Ben yaguye ku rubyiniro i Bugesera ndetse n'uko Muyoboke Alex na we yigeze kugwa mu kiganiro n'itangazamakuru, nyuma yo kunengwa n'abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.
Melodie yari yashyize amashusho agaragaza ibyo bihe byombi, aherekejwe n'ubutumwa bwashotoye aba bombi, abita "Mugwaneza na Rugwiro", anongeraho amagambo agira ati, "Ku wa 4 Nyakanga 2026, gahunda ni ukugwirirana!"
Abenshi bakurikirana imyidagaduro bahise bamwibasira, bavuga ko ibyo yakoze bidakwiye ku muhanzi w'icyamamare nka we, bamusaba gukuraho ayo mashusho no kwirinda guha urwaho amakimbirane hagati ye na The Ben.
INDI NKURU WASOMA : Isesengura: Mu mpamvu u Burundi bushaka kugenzura Minembwe harimo no gutsinsura Abanyamulenge b'Abatutsi?
Nyuma y'igitutu cyakomeje kwiyongera, Bruce Melodie yahise afata icyemezo cyo gusiba ayo mashusho kuri Instagram ye.
Ibi bibaye nyuma y'uko The Ben aherutse kugwa ku rubyiniro ubwo yari ari gutaramira abakunzi be mu Karere ka Bugesera, mu gitaramo cya gatatu cya Summer Country Tour 2026. Ni mu gihe Muyoboke Alex na we yaguye imbere y'abanyamakuru mu Ukuboza 2025, mu kiganiro cyateguraga igitaramo cya The New Year Groove 2026.
Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafashe ubutumwa bwa Bruce Melodie nk'uburyo bwo gukomeza gushotora The Ben mbere y'igitaramo cya nyuma cya Summer Country Tour, giteganyijwe kubera mu Karere ka Rubavu ku wa 4 Nyakanga 2026.
Ibi bitaramo byatangiye ku wa 13 Kamena i Musanze, bikomereza i Nyagatare ku wa 20 Kamena, bibera i Bugesera ku wa 27 Kamena, mbere yo gusorezwa i Rubavu.
What's Your Reaction?










