Bahati uherutse gutaramana na Bruce Melodie yashyize ukuri ku mubano n’umugore we
Nyuma yo gusangiza abakoresha urubuga rwa Instagram ifoto y’umugore we ari kumwe n’undi musore, Victor Wanyama akagaragaza ko batandukanye, yavuze ikibyihishe inyuma.
Umuhanzi wo mu gihugu cya Kenya, Kevin Bahati yasabye imbabazi abantu kubera ifoto yashyize hanze igaragaza umugore we, Diana ari kumwe n’umukinnyi w’umupira w’amaguru, Victor Wanyama akayikurikiza utumenyetso tw’umutima umenaguritse, utwo tuvuga ko batandukanye kandi mu by’ukuri bakimeze nk’uduti dukubiranyije.
Muri Kamena uyu mwaka, Bahati yafashe ifoto yahuriyemo umugore we n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Kenya, Victor Wanyama ayisangiza abakoresha urubuga rwa Instagram. Mu kuyisangiza, akoresha indirimbo ya Otile Brown yitwa ‘Alivyonipenda,’ ayikurikiza utwumenyetso [emojis] tw’imitima imenetse.
Ni ibintu byashituye abakoresha imbuga nkoranyambaga maze abakora ibiganiro byo kuri YouTube babitiza umurindi bavuga ko batandukanye ikinyoma gihabwa intebe ku mbuga nkoranyambaga.
Ubu Bahati yongeye asangiza abakoresha imbuga nkoranyambaga iyo foto ahita aboneraho n’umwanya wo kwisegura kubataramenye ukuri.
Yagize ati:”Muri Kamena 2024, nasangije abakoresha urubuga rwa Instagram ifoto umugore wanjye, Diana Marua, yifotozanyije na Victor Wanyama. Mfashe uyu mwanya ngo nisegure ku bo byaba byaragizeho ingaruka cyangwa bataramenye ukuri bakagendera ku bihuha. Munyumve ntabwo nari ngamije inabi.”
“Niteze ko ejo hazaza, nzakomeza kubaka ubuvandimwe n’ubunshuti ntahungabanywa.”
Bahati ni umwe mu bahanzi b’abanyamahanga bafitanye umubano mwiza na Bruce Melodie. Mu mpeshyi y’umwaka ushize bakoranye indirimbo ‘Diana.’ Ku wa 18 Ukwakira 2024, hasozwa iserukiramuco rya ‘MTN Iwacu Muzika,’ Bahati yafashe umwanya amusanga i Rubavu barataramana biciye muri iyo ndirimbo yabo ‘Diana.’
Bahati yiseguye kubayobejwe n'ibyo yatangaje
Bahati n'umugore we, Diana, bameranye neza
What's Your Reaction?










