Amajyepfo: Abahinzi n'aborozi batuye Minisitiri ibibazo bibangamiye uyu mwuga

Inzego zose zifite aho zihuriye n’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi ziteraniye mu nama igamije kurebera hamwe uko umusaruro uva muri uyu mwuga wakomeza kwiyongera ndetse ugatunga abawukora. Iyi nama irimo kubera mu Karere ka Huye yatumiwemo abakozi bo mu nzego z’ubuhinzi n’ubworozi mu turere twose tw’iyi ntara, inganda zitunganya umusaruro w’amata ndetse n’abafite izindi nganda zongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi.

Aug 15, 2023 - 19:39
 0
Amajyepfo: Abahinzi n'aborozi batuye Minisitiri ibibazo bibangamiye uyu mwuga
Atangiza iyi nama minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Dr Musafiri Ildephonse yasabye inzego ziteraniye muri iyi nama guhagurikira ibibazo by’uburwayi byabaye karande mu bihingwa bimwe na bimwe kandi bifite umwihariko wo kwera cyane mu turere tw’iyi ntara ariko umusaruro wabyo ukaba ugenda urushaho gutuba biturutse ku burwayi.
Aha Minisitiri Musafiri yakomoje cyane kuri kabore yabaye karande mu myumbati mu turere twa Ruhango na Nyanza ndetse na kirabiranya ikunze kwibasira urutoki mu bice rweramo cyane nka Gisagara.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice we yagaragaje ko hari amahirwe menshi agaragara mu rwego rw’ubuhinzi muri iyi ntara ariko anagaragaza zimwe mu mbogamizi zikibangamye zirimo ibishanga byinshi bidatunganije birimo n’icya Mwogo gihurirwaho n’uturere tune.
Yakomoje kandi ku bahinzi bo mu turere twa Kamonyi, Ruhango na Huye tugaragaramo ibice bifite ubutaka busharira ariko tukaba tutarashyizwe mu tugenerwa nkunganire ku ishwagara ibikibereye imbogamizi ku bahinzi bo muri utwo turere.
Iyi nama kandi yanikije ku kibazo cy’ubuvuzi bw’amatungo abaturage binubira ko buhenze kuko usanga imiti myinshi ivura amatungo ihenda cyane bikagora aborozi kuyigondera
Aha Ministre w’ubuhinzi n’ubworozi akaba yavuze ko hari n’ubwo uburwayi bw’amatungo bukururwa n’aborozi ubwabo nk’aho yatanze urugero rw’aho yagiye agasanga amatungo bayafata nabi cyane asaba inzego zegereye abaturage kujya zibikurikirana.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow