NI NDE NCUTI YAWE?

Hari ubwo twibeshya ko abantu tuziranye ari incuti zacu, cyangwa se tugafata incuti zisanzwe nk'aho ari incuti magara, ari nabyo bituma abantu bakomerekera mu bucuti. Utandukanya ute abantu muziranye n'incuti zawe?

Sep 4, 2025 - 13:46
Sep 4, 2025 - 14:38
 18
NI NDE NCUTI YAWE?

Abantu benshi dukunda kwibeshya ku bo twita incuti rimwe na rimwe bakanadukomeretsa bitewe nuko twabahaye umwanya badakwiye mu buzima bwacu cyangwa se tukabizeraho ibitangaza tukumva ko bagomba kudukorera ibintu birenze bitewe n' ibyo tubakorera cg uko tubafata nyamara tukirengagiza ko bo bashobora kuba biyumva bitandukanye n'uko twiyumva.

Ubucuti burakura, bukava ku kiciro kimwe bukajya ku kindi cyangwa bukamanuka mu rwego rwo hejuru bugasubira mu rwo hasi.

Nyuma yo gukora ubushakashatsi ku mibanire no kugenzura incuti dufite mu buzima nasanze izanjye ziri mu byiciro bitanu.

IBYICIRO 5 BY’INCUTI:

1. Abantu tuziranye:

Aba ni abantu bashobora kuba banyita incuti yabo kandi njye wenda atari ko mbafata biganjemo abo twiganye/twigana, twakoranye/ dukorana, twaturanye/ duturanye, abakiriya bacu/ abo tubereye abakiriya.

Ni abantu dufitiye numero za telephone cyangwa ugasanga nta n’izo tugira, tuvugana ku mbuga nkoranyambaga cyangwa iyo duhuriye mu kazi, mu nzira cyangwa n’ahandi duhurira, iyo turi kumwe turaganira bikaryoha ukaba wagirangi koko turi incuti kandi nyamara ari abantu tuziranye gusa nta bundi bucuti. Aba iyo wimutse cyangwa ukava mu byabahuzaga kongera kuvugana biba ari gacye cyane, cyangwa bikanarangirira aho, umwibuka ari uko muhuye cyangwa hari aho umubonye.

2. Incuti zisanzwe:

Uyu ni wa muntu muvugana uba uzi amakuru yawe nawe uzi aye ariko atari menshi, umwe ushobora nko gusiba ku kazi akabimenya akamenya n’impamvu ariko ugasanga abimenye ari uko wasibye cyangwa abona atakikubona, ni wa muntu uba ukuziho andi makuru yisumbuyeho ku yo abantu muziranye baba bazi ariko na yo atari menshi, muba incuti kuko hari ibibahuza iyo uhinduye ibyo mwahuriragamo ubucuti burashira akaba umuntu muziranye bisanzwe.

3. Incuti za hafi:

Aba baba bazi amakuru yacu agezweho, iyo uri gupanga kujya ahantu cyangwa gukora ikintu murabiganira ugasanga aba azi aho uri n'ibyo urimo

babandi muganira cyane ushobora kugira Ikibazo akagufasha, hari igihe musurana cyangwa akaba atazi aho uba, mugirana inama, mbese mu buzima bwa buri munsi baba bahari.

Usanga aba na nyuma y'ibiduhuza hari ibindi duhuriramo cyangwa tuganira.

Urugero niba mukorana cyangwa mwigana ugasanga si byo gusa bibahuza ahubwo na nyuma y'akazi mushobora guhura cyangwa mugahurira no mu yindi mishinga.

4. Incuti magara:

Uyu ni wa muntu mumaranye igihe kitari gito ari umuntu wawe wa hafi, wa muntu ujya mu bintu bye ukabishyuhamo nkaho ari ibyawe nawe ibyawe akabigira ibye, mushobora no kutavugana kenshi ariko ukumva mufitanye umubano ukomeye.

Aba bantu bameze nk'abavandimwe ba roho Imana yatwihereye, nubwo mwaba mutabonana kenshi cyangwa ngo muvugane kenshi iyo muvuganye muvugana amasaha ntakurambirwa, mubwizanya ukuri, musangira ibihari kandi ibihe byose byaba ibibi n’ibyiza mubinyuranamo, wowe upfa guhamagara gusa akora igishoboka cyose akaba ahari ku bwawe.

Uyu icyo mwapfa cyose muriyunga kuko iteka mwumva ko isano ibahuza ikomeye kurenza icyabatanya.

Ni bamwe mu bantu batwibagije ko nta miryango tugira kuko iyo tubara abavandimwe bacu nabo turababara.

5. Incuti y'umutima:

Aba baba ari bacye, ashobora no kuba umwe, wa muntu ukubera nka muganga w’imitekerereze cyangwa umujyanama usana imitima.

Ni we ubwira ibihe uri gucamo abandi batabona, wa muntu ugutega amatwi kandi utagucira urubanza, wa muntu w'umwizerwa muganira nta kubeshyanya, ukamubwira ibikuremereye kabone n’ubwo waba wakoze amafuti ntutinya kuyamubwira, arakumva kandi akagutera umuhate mu gihe wari utangiye kwiheba ukumva uraruhutse. 

Ni bamwe mu bantu batuma twikunda tukanigirira ikizere.

Akenshi aba bantu aba ari abahanga mu bintu bitandukanye bazi gutanga inama nziza kandi bagira ibanga.

NB: Abantu mukorana ntabwo ari incuti zawe,

Incuti zisanzwe ntabwo ari incuti za hafi,

Incuti za hafi ntabwo ari incuti magara, 

Incuti magara ntabwo ari incuti y'umutima wawe n'ubwo hashobora kubaho ukubera byose icyarimwe .

IZO NI ZO NCUTI NGIRA NKANJYE GRACE KAGEME.

Wowe incuti zawe uzitandukanya ute ?

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

Grace Kageme A professional journalist with a bachelor's degree in journalism from Institut Catholique de Kabgayi ICK. Owner of KAGEME TV YouTube channel. Sub program manager at Isango stars LTD. Radio presenter and Tv news anchor.