IBANGA RY’UBUZIMA: Ntukemere kuba igikoresho cy'abandi

Dec 5, 2024 - 10:39
Dec 5, 2024 - 19:00
 1
IBANGA RY’UBUZIMA: Ntukemere kuba igikoresho cy'abandi

1. Ntukemere ko hagira umuntu ukugira igikoresho, ukwiye ibyiza birenze ibyo. Ntukemere ko kwikunda kw'abandi kwangiza agaciro kawe.

2. Gukoreshwa ni ikimenyetso cy'intege nke z'abandi, ntabwo ari icyawe kuko bo badashoboye kugira icyo bikorera.

3. Ntukemere kuba umuntu wa kabiri bahisemo mu gihe uwa mbere yabuze cyangwa uza ku mupangu wa nyuma mu gihe indi mipangu bagerageje yanze, ibyo si ukuguha agaciro, buri gihe ukwiye kuba amahitamo ya mbere.

4. Ntukemere ko umuntu agukoresha kubera ko umwitaho, hari igihe abantu badaha agaciro ababitaho ahubwo bakabagira ibikoresho.

5. Gukoreshwa bikwiriye kutwigisha isomo ryo guhora twihesha agaciro no kwishyira imbere.

6. Ntukemere ko kwikunda kw'abandi kugutera gushidikanya agaciro kawe, hari igihe umuntu akugira igikoresho bigatuma utekereza ko wowe nta gaciro ufite mu buzima bwawe ukajya uhora ushidikanya ku gaciro kawe.

7. Gukoreshwa ni ikimenyetso cyuko ugomba kuyobora ubuzima bwawe no guca abantu babi mu buzima bwawe.

8. Ntukemere ko kwikunda kw'abandi kugutera kumva ufite icyaha cyo kwishyira imbere wenyine kandi ntukemere ko kwikunda kw'abandi kugutera kumva ko ukwiye bike.

9. Ntukemere ko umuntu agukoresha mu nyungu ze mugihe wirengagije ibyo ukeneye.

10. Ntukemere ko umuntu akoresha ineza yawe nk’intege nke kugirango umubere igikoresho kimugirira akamaro.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow