Ubuhamya bwa Ndabarinze Manoa burakomeye, menya amateka ye

Afite ubuhamya budasanzwe, nyuma yo kuvukira mu muryango usenga Imana, agakura atozwa gusenga yaje kubivamo atangira kujya mu biyobyabwenge, uwo nta wundi ni umuririmbyi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Ndabarinze Manoa.

Oct 18, 2023 - 20:30
Oct 19, 2023 - 20:31
 0
Ubuhamya bwa Ndabarinze Manoa burakomeye, menya amateka ye

Amazina ye yiswe n'ababyeyi ni Ndabarinze Manoa, azwi cyane ku izina rya Muhasha, yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuka mu muryango w'abana 9 abahungu 5 n'abakobwa 4 akaba umwana wa 3 mu bahungu 3 bakuru. 

Manoa arubatse afite Umudamu umwe n'abana 3. Umukobwa mukuru (imfura) agakurikirwa n'abana b'impanga z'abahungu. yize amashuri ya college n'umwaka umwe n'igice muri Kaminuza kuko atigeze ayikomeza ngo ayisoze, akaba yarize muri kaminuza yitwa American intercontinental University. 

Yatangiriye amashuri yisumbuye kuri San Diego community College muri California asoreza muri Cisco College of Abilene I Texas.

Manoa yavukiye mu muryango w'abarokore, akura ababyeyi bamutoza Ijambo ry'Imana ariko ageze hagati yimyaka 8-9 yaje kureka ibyo gusenga atangira kwitwara nabi ibyo benshi twita kuba ikirara. Nibwo yatangiye kunywa ibiyobyabwenge n'ibisindisha by'uburyo bwose cyane cyane urumogi n'inzoga. 

Yagize ati "najyaga niba kugira ngo mbone ibyo nguramo ibyo biyobyabwenge. Nakuriye muri Sunday school ariko nkaririmba mubandi bana, nyuma maze kuba ikirara nakundaga indirimbo za Lucky Dube ninazo nakundaga kuririmba nasinze".

Nyuma yo kuba muri ubwo burara we na bagenzi be bakoze itsinda ry'Abaseraza ryitwaga Sera Church (Teenagers) babarizwaga ahitwa Mubijombo mu misozi miremire y'Imurenge, bakoze uburara mu mihana no mumakanisa kugeza ubwo abantu batangira kujya babasengera ngo bakizwe cyangwa bapfe.

Manoa akizwa bwambere yakijijwe muri 2007, nibwo yaje guhita yimukira muri America ashyikira San Diego, California, kuva icyo gihe n'ubundi gusenga yarabihagaritse ndetse biragenda burundu, yaje gukundana n'umu Ethiopiakazi muri 2010 batangira kubana nyuma mu mpera za 2014 baza gutandukana ntibyakunda ko babana nkuko bari barabyiyemeje.

Agira ati " kuva dutandukanye nahise nsubira inyuma kubera ko uko gutandukana n'uwo twari twarashakanye byangizeho ingaruka mbi nisanga nasubiye munzoga no kujya muma Clubs, kuvugisha abakobwa batandukanye. Nagiriwe ubuntu Imana inkurayo inkuruje ineza yayo, nibwo natangiye umuzika".

Manoa avuga ko impano yo kuririmba yayitahuye muri 2015 arinabwo yasohoye indirimbo ye yambere yise "Ubuzima bwanjye".

Kuva icyo gihe yatangiye kwandika indirimbo ndetse avuga ko aribwo yahishuriwe impano yo kurota indirimbo.

Zimwe mu ndirimbo yakoze harimo; Umukunzi (Yesu), Nibure yafatanyije na Kabaganza, Unyitaho afatanyije na Mpore Daniel, Uhindura amateka ndetse n'izindi.

Agira ati " nagiye ngirirwa amahirwe ngakosorwa n'abandi baririmbyi ba Gospel babifitemo inararibonye ndetse n'abandi bankoreraga indirimbo. N'ubu ndakomeje ivugabutumwa mundirimo".

Ndabarinze Manoa amaze gukora indirimbo zirenga 50 inyinshi zikaba zikoze mu buryo bw'amajwi gusa.

Afitanye indirimbo kandi n'abandi bahanzi bagiye batandukanye bafite amazina aremereye mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo; Mwungura Chris, Kabaganza, Alex Dusabe, Gaby Kamanzi, Daniel Mpore, Emmy Vox , Benjamin M, Adonis Muco, Kidum Kibido n'abandi benshi kandi avuga ko akomeje gahunda yo gukorana n'abandi batandukanye.

Mubuzima busanzwe Manoa akunda gusoma ijambo ry’Imana, akunda umuryango we barimo Umufasha we, abana be, umuryango we mugari ndetse n'inshuti n'abaturanyi, avuga ko kandi ntamuntu agira yanga mu buzima bwe kuko akunda amahoro.

Yakuze akunda Sport y'umupira w'amaguru kuva akiri muto. Kuri ubu Ndabarinze Manoa ni umwe muba Protocol bo mu itorero Plainfield Christian Church muri Indiana.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow